konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abaganga batangajwe no gusanga umwana w’ukwezi kumwe afite amenyo 7

Abaganga batangajwe no gusanga  umwana w’ukwezi kumwe afite amenyo 7
11-09-2017 saa 16:14' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 6744 | Ibitekerezo 3

Abaganga bo mu bitaro biherereye mu Ntara ya Gujarat mu gihugu cy’Ubuhinde bakuye amenyo 7 umwana w’uruhinja wari umaze ukwezi kumwe avutse. Gusa kugeza ubu uyu mwana nta kibazo afite n’ubwo bidasanzwe ko umwana avukana amenyo.

Ababyeyi b’uyu mwana bamujyanye kwa muganga bakimara kubona ko arimo kugira ikibazo cyo konka, bamugejejeyo umuganga aramusuzuma asanga afite iki kibazo cyo kuba yaravutse afite amenyo agera kuri 7.

Umwe muri aba baganga witwa Dr Meet Ramatri yavuze ko nabo byabatunguye ariko kugeza ubu uwo mwana akaba ari muzima nta kindi kibazo cy’uburwayi bamusanganye. Uyu muganga yavuze ko bakoresheje uburyo bubiri mu kumubaga. Aho ubwa mbere bamukuye amenyo ane, bakaza kongera kumukura andi atatu.

Dr Rumatri kandi yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko nyuma y’uko uyu mwana akuwemo aya menyo ari konka neza. Gusa uyu mu dogiteri yavuze ko bitaramenyekana niba kuba umwana yabazwe bishobora kumugiraho izindi ngaruka mu gihe azaba agiye kumera andi menyo asanzwe ubwo azaba agejeje igihe cyo kuyamera.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
gisa Kuya 17-09-2017

hashobora kuba hari nkibisasu byuburozi byahatewe mu gihe kitazwi bikaba ariyo ngaruka yibi byose, nkuko Hiroshima na Nagasaki harabavukana ubumuga bwingaruza zibyo bisasu nko kutagira amaguru, amaboko, kumera imirizo, nta maso.... nibindi.

co Kuya 13-09-2017

ibibi byose kobiba mubuhinde ahanaho naho gukemangwa pe nimundiri yamadayimoni kbsa

-xxxx- Kuya 12-09-2017

nta muntu udahura n’ibigeragezo gusa tugomba kwihangana

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...