konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abageni bakoze ubukwe bwahuruje imbaga, bukora ku mitima ya benshi- Amafoto

Abageni bakoze ubukwe bwahuruje imbaga, bukora ku mitima ya benshi- Amafoto
7-12-2017 saa 15:00' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 10205 | Ibitekerezo 8

Iby’urukundo ni amayobera ndetse burya ngo uwo rushatse ruramusanga. Ibi byashimangirwa n’ubukwe budasanzwe bw’abageni bakoze ubukwe mu mpera z’icyumweru gishize bwatashwe n’imbaga y’abantu batiyumvishaga uburyo abo bageni bakundanye ndetse ubwo bukwe bukaza ku isonga mu gukora ku mitima ya benshi babashije ku bubona.

Aba bageni bombi babaye igisobanuro cy’urukundo nyarwo ndetse banasigira isomo rikomeye benshi mu babonye amafoto y’ubukwe bwabo ku mbuga nkoranyambaga dore ko yakwirakwijwe cyane ndetse akanavugisha benshi batatekerezaga ko byashoboka.

Uyu mukobwa washyingiranwe n’umusore mugufi bishoboka ndetse binagaragara ko afite ubumuga kubera indeshyo ye, byagaragaraga ko yishimiye umukunzi we aho bagaragaraga bari mu bihe byiza cyane ko yateruraga umukunzi we nk’uterura uruhinja kugira ngo bishimane uko bikwiye ndetse banafate amafoto ameze neza.

Ubukwe bw’aba bombi bwanditse amateka ndetse buvugwaho byinshi bitandukanye, aho amafoto y’ubukwe bwabo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bigasigira abantu isomo rikomeye.

Mu mafoto yagaragaye y’aba bageni, byagaragaraga ko bwatashywe n’imbaga y’abantu bari baje gushyigikira aba bageni dore ko babifataga nk’igitangaza kubona uwo mukobwa yemerera kubana akaramata n’uwo musore yihebeye.

Gusa amafoto y’aba bageni yashimishije abatari bake kubera uburyo umukobwa yakoraga uko ashoboye agashaka uburyo bworohereza umukunzi we bwo kwifotozanya, nk’aho yamuteruraga cyangwa akicara hasi akamwicaza ku bibero.

PNG - 1.2 Mb

Ubu bukwe bwahuruje imbaga y’abantu

PNG - 1.3 Mb

Abantu benshi bakozzwe ku mutima n’urukundo rw’aba bageni bombi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
mh Kuya 9-12-2017

Nizereko uwo mukobwa atakurikiye ibintu, ubundi akazagya amucya inyuma akishakira abandi bagabo

bimawuwa Kuya 9-12-2017

Gukozwa ku mutima se byabamariye iki ntacyo babahaye abo nabaje gushengera gusa naho abo byafashe ku mitima byo ntabyo mbona sinzi aho wabikuye.

jpier Kuya 9-12-2017

Ubukwe nubwananande bwabereyehe bwabaye ryari.

jpier Kuya 9-12-2017

Ubukwe nubwananande bwabereyehe bwabaye ryari.

niyonzima Kuya 7-12-2017

uwo mukobwa ngira ntakoméye mumutwe.none nkuwo azomumaririki

kabana Kuya 7-12-2017

Mbasabe mujyemutanga amakuru yuzuye: ubukwe bwabereye hehe? Mwenyeko bwabaye mucyumweru gishize ntimwamenya aho bwabereye?

Augustin Kuya 7-12-2017

ubu bukwe bwabereye he?

tutu Kuya 7-12-2017

Buriya niwe Imana yamugeneye.burikweto igira iyayo.kandi na bible ivugako burikigabo gifite ikigore cyacyo.ntabwo arigitangaza rero

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...