konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Amafoto y’Umunsi: Umugore wa Perezida Nkurunziza ahetse umwana yavugishije benshi

Amafoto y’Umunsi: Umugore wa Perezida Nkurunziza ahetse umwana yavugishije benshi
8-11-2017 saa 08:07' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 14517 | Ibitekerezo 14

Umufasha wa Perezida Nkurunziza w’Uburundi, Denise Bucumi (Denise Nkurunziza) yagaragaye mu rusengero ahetse umwana bitungura benshi cyane ko uyu mugore adaherutse kwibaruka uruhinja.

Uyu mwana wari uhetswe n’umugore wa Perezida Nkurunziza yitwa Orlene, bivugwa ko ari umwe mu bana bagera kuri 20 uyu muryango wa Pereizda Nkurunziza urera mu irerero ryabo bise ‘Umusamariya Mwiza’. Ubusanzwe ngo muri aba bana iyo umwe akeneye ubufasha bw’umwihariko uyu Madamu wa Perezida Nkurunziza niwe umwitaho ndetse byaba na ngombwa akamuheka cyane mu gihe bagiye mu rusengero

Nk’uko bigaragara ku mafoto BBC ducyesha iyi nkuru yashoboye kubona yafashwe ku cyumweru gishize, Madamu Denise Nkurunziza yari kumwe n’umugabo we, Perezida Pierre Nkurunziza mu rusengero rw’ahitwa Gatsinda hafi y’i Buye aho avuka.

Muri iki gihugu cy’u Burundi ni ibisanzwe ku babyeyi guheka abana cyangwa ku bonkereza no mu ruhame. Bivugwa ko atari ubwa mbere umufasha w’umukuru w’igihugu agaragara ahetse umwana, ngo ni kuva kera bataranagera ku butegetsi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 14
IYAMUREMYE Kuya 15-11-2017

uwomubyeyinabere.abandi.urugero

Aimable Kuya 13-11-2017

NDASHIMA CYANE UYU MUBYEYI N’UMUFASHAWE UWITEKA AZAKOMEZE ABAHE IMIGISHA MYINSHI MAZE BABERE URUMULI AFRIKA YOSE, PRESIDENT NKURUNZIZA N’UMUYOBOZI WUKURI N’ABERE ABISI URUMULI ARABIKWIYE N’UMUGABO W’UKURI WUBAHA IMANA .

Aimable Kuya 13-11-2017

NDASHIMA CYANE UYU MUBYEYI N’UMUFASHAWE UWITEKA AZAKOMEZE ABAHE IMIGISHA MYINSHI MAZE BABERE URUMULI AFRIKA YOSE, PRESIDENT NKURUNZIZA N’UMUYOBOZI WUKURI N’ABERE ABISI URUMULI ARABIKWIYE N’UMUGABO W’UKURI WUBAHA IMANA .

nkunda Kuya 13-11-2017

Uko nukujijisha abantu ntagishya yakoze.Yamaze nako ubwo rero tugire ngo. abo biciye kumtaga abana babo nabo yarabareze se?

dada Kuya 11-11-2017

Imana igibitaho kandi igirwanya ababarwanya.ntamu perezida ndunva urere abana atabyaye.God bless you more.

Jean Kuya 10-11-2017

Imana imuhe umugisha kubwo gukunda abana. Gusa ni ishema ry’umugabo we. Ni umugore w’umutima

Musenge Kuya 10-11-2017

That it’s OK.byiza cyane pe uriya mubyeyi abandi bahore babayobozi bamurebereho.congratulations mamy !!!!!!

roro Kuya 8-11-2017

kbsa ntawutamushimira.
Erega umubyeyi n’umubyeyi aho ari hose niyo yaba Queen. kbsa Mu mudushimirire.

mukecuru Kuya 8-11-2017

Ni ukuli ndamushimye ntabwo yirata ali abandi baba bamuhaye umukozi

Toto Kuya 8-11-2017

God bless them abundantly. Kora ndebe iruta vuga numve

Hussein Kuya 8-11-2017

Umubyeyi ahora aru mubyeyi!!ni byiza cyane.

musa Kuya 8-11-2017

sha ndamukunze kabsa urabona ukuntu amuteruranye impuhwe! !!

O Kuya 8-11-2017

Njye ndabikunze cyane peee!!! Ariko kuva na mbere uriya mugore ntiyirata nk’abandi bagore b’ababaprezida.

N.Israel Kuya 8-11-2017

This is but very amazing!! I like it!

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...