konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Cartoon: Guteza cyamunara inkwavu eshatu muri Huye byatembagaje benshi

Cartoon: Guteza cyamunara inkwavu eshatu muri Huye byatembagaje benshi
20-10-2017 saa 09:55' | By Clement Umuhoza | Yasomwe n'abantu 12834 | Ibitekerezo 2

Abantu batari bacye mu Rwanda batembagajwe nk’inkuru y’Umuhesha w’Inkiko utari uw’umwuga wateje cyamura inkwavu eshatu z’umuturage wo mu Kagari ka Gahororo, Umurenge wa Karama, Akarere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda, kugirango hishyurwe umwenda w’amafaranga y’u Rwanda 38.000.

Muri iyo cyamunara yashakwagamo amafaranga y’u Rwanda 38.000, habonetse agera kuri 2.200 gusa. Ni cyamunara yabaye kuwa Gatatu tariki 18 Ukwakira ku biro by’Akagari ka Gahororo, ihagarikiwe n’Umuyobozi w’Akagali ka Gahororo akaba n’umuhesha w’inkiko wako witwa Nikuze Jeanette.

Uyu muyobozi yavuze ko nyuma yo kubura undi mutungo watezwa cyamunara, bahisemo gufata izo nkwavu kuko ari ko itegeko rivuga ariko ngo ntibyarangiye kuko nihaboneka undi mutungo uzatezwa cyamunara kugirango ubwishyu buboneke bwuzuye, nta kabuza ngo nabyo bizakorwa.

JPEG - 52.2 kb


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
jane uwamahirwe Kuya 17-11-2017

ariko c uwo muheshawinkiko kwatangaje cyane!! ariko yashyizwe nabaturage baho? gs uwo muntu waterejwe cyamunara yihangane.

pusi Kuya 31-10-2017

uwo muyobozi ntacyo ashoboye uretse kongera ibibi gusa ese buriya arabona sinyature ye ntasoni imuteye ?agashiraho na kashe !!!aradushekeze gusa ntabuze byose iyabumvikanishase byari kumunanira mbega weee!!!!!!!

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...