konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ernestine Shepherd, umukecuru w’imyaka 80 ariko ugiterura ibiremereye - Amafoto

Ernestine Shepherd, umukecuru w’imyaka 80 ariko ugiterura ibiremereye - Amafoto
22-06-2016 saa 18:11' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8684 | Ibitekerezo

Ernestine Shepherd, ni umukecuru w’imyaka 80 y’amavuko, wamamaye akanaca agahigo mu bijyanye no guterura ibiremereye yatangiye kuva mu buto bwe, n’ubu akaba avuga ko uretse umubare w’imyaka afite we atiyumva na gato nk’umukecuru.

Tariki 16 Kamena 2016, nibwo Ernestine Shepherd yagize isabukuru ye y’imyaka 80 y’amavuko, imyaka yagize agikora ibijyanye no guterura ibiremereye kuko ubu ari n’umutoza wabyo, akaba ari n’umunyamideli ndetse asigaye anandika ibitabo bitandukanye birimo ibivuga ku myitozo ngororamubiri.

Abinyujije ku rubura rwa Facebook, Ernestine Shepherd yatangaje ko n’ubwo agize imyaka 80, agikunze cyane ibyo guterura ibiremereye. Yagize ati: "Ubu ndi muto, ku myaka yanjye 80 y’amavuko, kandi ndashimira Imana yangejeje aha. Ndacyabikunze kandi ndacyafite inyota cyane yo kwita ku ngingo z’umubiri wanjye"

Mu mwaka wa 2010 no muri 2011, nibwo Ernestine Shepherd yahembwe akanandikwa mu gitabo cy’abaciye uduhigo kizwi nka Guinness Book of World Records, kuva icyo gihe akaba yaratangiye gutanga ubuhamya bw’akamaro ko gukora imyitozo ngororamubiri ku muntu n’iyo ari mu myaka y’izabukuru.

Yanditse igitabo kandi cyitwa The “Ageless” gisobanura uburyo imyaka myinshi nta kindi ivuze uretse kuba ari umubare, kuko umuntu ashobora kuyigira afite ubuzima nk’ubw’umusore cyangwa inkumi. Akangurira abantu kudakangwa n’imyaka myinshi bagize, bakamenya kurya indyo ikwiye ku mubiri wabo, bakazirikana gukora siporo buri munsi kandi bagakora ibyo bakunda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...