AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

FARDC yatakambye ngo igihano cyihanukiriye gihabwa abasirikare bata urugamba gikurweho

FARDC yatakambye ngo igihano cyihanukiriye gihabwa abasirikare bata urugamba gikurweho
6-02-2024 saa 12:30' | By Editor | Yasomwe n'abantu 5058 | Ibitekerezo

Inama Nkuru y’Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Perezida Felix Tshisekedi akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, gukuraho igihano cy’urupfu gihabwa abasirikare bagaragaza imyitwarire idakwiye ku rugamba bakaruta.

Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe Wungirije akabana na Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba nyuma y’inama Nkuru y’Umutekano yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi.

Jean Pierre Bemba muri iyi nama “Inama Nkuru y’Ingabo yanasabye Umugaba w’Ikirenga mu bushobozi bwo kuba Umukuru w’Igihugu ko yahagarika igihano cy’urupfu gihabwa abasirikare bagaragaweho ubuhemu no guta urugamba.”

Abasirikare ba FARDC bavuzweho guta urugamba kuva urugamba ruhanganishije iki gisirikare cya Leta na M23 rwakubura, bagiye bagezwa imbere y’Ubucamanza bwa gisirikare, bagahabwa ibihano biremereye, birimo n’icy’urupfu.

Iki cyifuzo gitanzwe na FARDC mu gihe iki gisirikare kivugwaho kugaragaza ubushobozi buciriritse imbere ya M23, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ingabo Jean Pierre Bemba wanatanze iki cyifuzo.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA