AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ubuhamya bw’inzira y’umusaraba Muhoza yanyuzemo, agasambanywa n’abagabo 15 bamuteye SIDA

Ubuhamya bw’inzira y’umusaraba Muhoza yanyuzemo, agasambanywa n’abagabo 15 bamuteye SIDA
7-04-2018 saa 07:32' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 36086 | Ibitekerezo 17

Muhoza Goreti w’imyaka 35 y’amavuko, yifuza gupfa iyo yumvise atangiye gusubiza amaso ku byamubayeho mu bwana bwe. Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Muhoza yari afite imyaka 12 y’amavuko. Se umubyara na basaza be batanu, bishwe jenoside igitangira.

Icyo yihe ngo yabanaga n’umuryango we ku Gisenyi, ubu ni mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba. Igihe cyaje kugera bimukira mu cyahoze ari Gitarama, aho abahigwaga muri Jenoside benshi bari barimo kujya gushakira ubuhungiro.

Yibuka neza uburyo mu gihe cya Jenoside, Interahamwe zajyaga zibasanga aho bihishe zigatoranya abakobwa n’abagore, zikabasambanya ku ngufu, ibi nawe bikaba byaramubayeho. Muhoza ati : “Abagabo babiri bamfashe nari mbazi. Umwe yitwaga Kalisa, undi yitwa Rukarabankaba Alexandre… Nyuma bahise bahura n’abandi bagabo, babasaba ko babo bansambanya. Abo bagabo bigabanyijemo amatsinda abiri, maze barampiganirwa. Bakinnye amakarita, basezerana ko utsinda ari we uza kunsambanya mbere. Hari tariki 2 z’ukwezi kwa Gatandatu 1994 ubwo bansambanyaga, maze gusambanywa n’abagabo 15 mbura ubwenge, ibyakurikiyeho simbyibuka.”

Igiteye agahinda, ni uko gusambanywa n’abo bagabo bose, byamuviriyemo n’akaga k’uko yahise yanduzwa agakoko gatera SIDA. Uretse ibyo kandi, banamuteye inda yaje kuvukamo umwana w’umuhungu, uyu akaba iteka amubera urwibutso rw’akaga yahuye nako.

Nyuma yo kumenya ko bamuteye inda, yashatse gukuramo inda bitewe n’igitutu cy’umuryango we, ariko igihe kiza kugera yiyemeza gukomeza gutwita iyo nda ndetse akanayibyara. Nyina wa Muhoza ntiyari yorohewe n’ubuzima bubi umukobwa we yari abayemo, anabana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Nyuma yo kubyara, ku myaka ye 14 gusa y’amavuko, nyina yamuhatiye gushakana n’umugabo wo muri Kongo wari ukuze cyane kuko yari afite imyaka ibarirwa muri 60, uwo akaba ari nawe Muhoza yaje kubyarana nawe umwana wa kabiri.

Uburyo uwo mugabo we yamufataga nabi, byatumye batamarana igihe maze Muhoza aza kumucika agaruka mu Rwanda gutangira ubundi buzima bushya, hari mu mwaka w’1996. Nk’umukobwa muto wari umaze kubyara kabiri, atarigeze yiga kandi yarihebye, ubuzima bwe bwari inzira y’umusaraba.

Yaje gufata abana be abasigira nyirakuru, arangije ajya i Kigali gushaka akazi kugirango abashe kujya abona icyo abatungisha. Akigera mu mujyi wa Kigali, yahise abona akazi ko gukora imirimo yo mu rugo, aha ari naho yaje kumenyanira n’umusore nawe wakoraga akazi ko mu rugo.

Muhoza yaje kuba inshuti n’uwo muhungu, biza kugera ubwo bakundana cyane ariko ntiyigera amuhingukiriza ko abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, kugeza ubwo yaje kumutera inda. Muhoza ati : "Nari mfite roho mbi, nari ntarakira ubuzima bubi bw’ahashize hanjye... Nashakaga kwanduza umugabo wese SIDA".

Uwo mukunzi wa Muhoza yaje kumutega amatwi amubwira ibye byose, undi ahitamo kumubabarira ndetse urukundo rwabo rurushaho gushinga imizi. Igihe cyaje kugera babyarana umwana w’umukobwa, uwo akaba yari abaye uwa gatatu kuri Muhoza. Muhoza Goreti ati : "Yanyitagaho cyane, rimwe na rimwe akansohokana tukajya gusangira, kandi urukundo rwacu rwarushijeho kugenda rukomera umunsi ku wundi"

Nyuma yo kubyara uwo mwana wa gatatu, Muhoza yasubiye kubana na nyina, gusa ku bw’amahirwe abana ntabwo bavukanye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Uwo mukunzi we babyaranye umwana wa gatatu, yakomeje kumufasha, ariko akagira umutwaro ukomeye cyane w’uko abana be babiri bakuru bahoraga bamubaza impamvu afata imiti, ubundi bakamubaza aho Se ubabyara ari. Ibyo byose yakomeje kubigumana muri we, kugeza ubwo mu mwaka wa 2014, nyuma yo guhabwa ubufasha bw’isanamutima, yaje guhishurira abana be iby’inzira y’umusaraba yanyuzemo, abasobanurira ko bose ari abana be kandi bagomba gufatanya guharanira kuzagira ejo hazaza heza.

Ubu umwana w’imfura wa Muhoza, yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu kigo cy’ubumenyingiro, aho yiga ibijyanye n’ubwubatsi. Umwana we wa kabiri yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, mu gihe uwa gatatu we yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

N’ubwo yahuye n’ubuzima bumusharirira, Muhoza avuga ko yabashije kurwana n’ibyo bibazo ubuzima bugakomeza, hanyuma umukunzi we babyaranye umwana wa gatatu bakaba baremeranyijwe gushyingiranwa mu mpera z’umwaka wa 2016.

Muhoza asanzwe aba mu karere ka Gicumbi ko mu Ntara y’Amajyaruguru, aho yabashije kwiyubaka, akaba acuruza ibitunguru n’ibirayi, aho ashobora gukorera amafaranga y’u Rwanda 50,000 ku munsi iyo byagenze neza. Uwo mukunzi we, na we yabashije kwiteza imbere kuko ubu asigaye ari umushoferi w’ikamyo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 17
MBAZE Kuya 11-04-2018

Ariko mujye mumenya gutandukanya ibintu/ Kuba yarafashwe ku ngufu n’interahamwe birababaje. Ariko se ibyo byaba urwitwazo rwo kwanduza inzirakarengane SIDA abigambiriye ?

ubwo ni ubugome nk’ubundi

kabu Kuya 9-04-2018

ariko gupostinga ifoto ye biremewe ?
Gusa yihangane kbs

kavamahanga Kuya 7-04-2018

pole sana Maman Raissa,ariko namwe ukwezi.com mujye mwandika inkuru ziri updated,uyu mumaman aho muvuze atuye siho agituye,ni indi nkuru ndende,iyi nkuru yakabaye yaranditswe mu mwaka washize cg imyaka ibiri ishize

Henriette uwiragiye Kuya 25-05-2017

Muhoza subiza amaso inyuma wibuke ibyakubayeho ubabarire abaguhemukiye kdi nawe usabimbaba
zi umugabo wawe kuko wemeye kuryamana nawe uzi neza ko
wanduye.

BIZIMANA Alphonse Kuya 24-04-2017

Mubuzima Bibaho Umuntu Agahangayika Ariko Rimwemubuzima Tuzabona Umunezero Nohoze Muhoza Nkufatankamushiki Wangemukuru Warumuntu Uzurwa EveryDay Sinabimenyekuko Yahoraga Anezerewe Abantubose Bagize Umutima Nkuwe Ntabaho Tuticuza Banyarwanda Tuzibyacu Tugombakubirindarero Tukirindakuba Twakomeretsa Abavandimwe Tukarangwa Nurukundo Tukundane Twishimane Ntagukomeretsanya Mushikiwanjye Ihangane Uzagororerwa.

didier Kuya 9-04-2017

Kuki wateye uwo musore sida kandi ubizi ?

APROMIEN Kuya 8-04-2017

IMANA IKOMEZE IMURINDE

umufasha Kuya 8-04-2017

Imana ikomeze ikubakire.humura inkoramahano nizitihana zizabona ishyano.ubwo Imana yaguhaye abana babasha kwiga neza ikaguha numutware ugukunda izajya igufasha niwibuka ibihe bikomeye wabayemo kdi ujyusenga uyikuranukire izakwibuka

umufasha Kuya 8-04-2017

Imana ikomeze ikubakire.humura inkoramahano nizitihana zizabona ishyano.ubwo Imana yaguhaye abana babasha kwiga neza ikaguha numutware ugukunda izajya igufasha niwibuka ibihe bikomeye wabayemo kdi ujyusenga uyikuranukire izakwibuka

Esther Kuya 8-04-2017

Muhoza niyihangane imana iramuzi ahubwo namugira inama yogusenga cyane murakoze ndimuhanga.

lg Kuya 7-04-2017

humura imana yakuremye ’ yarakurinze kandi izaguhorera komeza ugire, ubutwari bwo. kwihangana

mukama Kuya 7-04-2017

ngushimiye umutima wihangana kandi wakura. komera Imana iragukunda

olive Kuya 11-05-2016

Yooo IMANA ntibura guseruka ahobikomeye kdi ndayishimye cyane Amen

eugene Habimana Kuya 10-05-2016

Imana iborohereze

arsene nubumwe Kuya 10-05-2016

nukwihanga kuvyamushikiye kahise gategure kazoza ico gushma nuko imana yamurokoye

arsene nubumwe Kuya 10-05-2016

nukwihanga kuvyamushikiye kahise gategure kazoza ico gushma nuko imana yamurokoye

Musonera Gerard Kuya 10-05-2016

imana ishimwe yo yarokoye muhoza kandi ikomeze kumwitaho numuryango we

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA