konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Uburyo Kigali Convention Center ihinduranya amabara byatangaje benshi - Amafoto

Uburyo Kigali Convention Center ihinduranya amabara byatangaje benshi - Amafoto
5-09-2016 saa 08:30' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 10945 | Ibitekerezo 9

Ubusanzwe inyubako ya Kigali Convention Center, benshi bayizi mu mabara agaragaramo ibendera ry’u Rwanda ariko iriya nzu yubakanywe ikoranabuhanga, rituma amabara ashobora guhindagurwa bikajyanisha n’ikintu runaka. Uburyo imaze iminsi ihinduranya amabara, byatangaje abatari bacye.

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nka facebook, twitter na whatsapp, mu cyumweru gishize hagaragajwe amafoto ya Kigali Convention Center iri mu mabara y’ibendera ry’igihugu cya Benin ndetse muri izi mpera z’icyumweru yagaragaraga mu mabara y’ibendera rya Uganda, bigaragara ko abantu babitangariye.

Kigali Convention Center mu mabara y’ibendera rya Benin

Amabara y’ibendera rya Benin, yagaragaye mu nyubako ya Kigali Convention Center mu gihe Perezida w’iki gihugu Patrice Talon yari mu ruzinduko mu Rwanda, naho amabara y’ibendera rya Uganda yo yagaragaye ubwo Uganda yakinaga umukino w’umupira w’amaguru n’ibirwa bya Comoros, bikaba byakozwe nk’ikimenyetso cyo kubashyigikira, ndetse babyitwayemo neza batsinda uyu mukino bahita banabona itike ibajyana mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika izabera muri Gabon.

Kigali Convention Center mu mabara y’ibendera rya Uganda

Dore ibindi bintu 5 by’ingenzi ukwiye kumenya kuri Kigali Convention Center:

1. Niyo nyubako ya mbere ihenze mu Rwanda, ikaza no mu za mbere muri Afurika.

JPEG - 1.9 Mb

Inyigo ya Kigali Convention Center yatangiye muri 2007, hashinjwa kompanyi ya Ultimate Concept Ltd yagombaga gushyira mu bikorwa uyu mushinga, urangira gutegurwa neza muri 2009. Iyi nyubako yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni 300 z’amadolari, ni ukuvuga hafi 240.000.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda. Nta yindi nyubako mu Rwanda iratwara aka kayabo, ndetse no ku mugabane wa Afurika n’ubwo nta cyegeranyo kirakorwa mu buryo bweruye, nta yindi nyubako irayagezeho. Gusa aha byumvikane neza ko kuba yahenda kurusha izindi muri Afurika, byaterwa n’ibintu byinshi birimo no kuba izubatswe mbere, idolari ryari ritarazamuka nk’uko ubu ryatumbagiye ugereranyije n’andi mafaranga akoreshwa mu bihugu bitandukanye.

2. Kigali Convention Center ifite ubunini buhagije, yakwakira abantu benshi icyarimwe.

JPEG - 347.2 kb

Iyi nyubako ya Kigali Convention Center irimo hoteli y’inyenyeri 5 ifite ibyumba 292, icyumba cy’inama kinini gishobora kwakira abantu 2600, icyumba cy’inama kiri mu rugero ndetse n’ibyumba by’inama bito bigera ku 10. Irimo kandi icyumba cyagenewe ibikorwa ndangamurage, ikagira n’umwanya mugari w’ibiro. Muri rusange, iyi hoteli ifite ibyumba by’inama byakwakira abagera ku 5000 icyarimwe. Imodoka zigera kuri 830, zabasha kwinjira muri iyi nkubako zikabona aho ziparika.

Tugarutse kuri ibi byumba byayo 292, birimo 201 byo mu rwego umuntu yakwita ko ari rwo ruciriritse, ibyumba 68 byiyubashye bigenewe kuba byakwakira abayobozi bakomeye, hakabamo ibindi 5 bigenewe kuba byakwakira abayobozi bakomeye bari mu rwego rwa Perezida w’igihugu, hanyuma n’icyumba cyihariye gishobora kwakira Umwami. Ibindi 5 byo ni bigari cyane, bifite ubwisanzure buhagije ndetse biri kumwe n’uruganiriro rwabyo.

3. Hoteli yaho ifite ibyumba byakwishyurwa arenga 3.000.000 kuraramo ijoro rimwe

JPEG - 55.2 kb

Kigali Convention Center, ifite hoteli y’inyenyeri eshanu iri ku rwego rwo hejuru, kuburyo atari buri wese wabasha kuyicumbikamo igihe kirekire. Byonyine kugirango ucumbikemo ijoro rimwe mu cyumba giciriritse, ugomba kuba ufite amadolari hagati ya 300 na 350, ni ukuvuga hagati ya 240.000 na 280.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

Mu cyumba kiyubashye, ho wabasha kuharara ijoro rimwe utanze amadolari 700, ni ukuvuga asaga 560.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda. Hari n’icyumba kiyubashye by’ikirenga kigenewe abayobozi bakomeye, iki cyo kuraramo bikaba bisaba gutanga amadolari 3900, ni ukuvuga arenga 3.100.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

4. Amafunguro yaho n’ibinyobwa byihagazeho ariko ntibikabije

JPEG - 44.8 kb

Kugirango ubashe kwigurira ifunguro rya saa sita muri hoteli ya Kigali Convention Center, usabwa kuba ufite amafaranga y’u Rwanda 23.000, naho kubona irya mu gitondo byo ni ukuba ufite amafaranga y’u Rwanda 25.000. Ku bijyanye n’ibinyobwa, turebye ku by’uruganda rwa Bralirwa rucuruza, nka Fanta igura amafaranga y’u Rwanda 2.500 kimwe na Primus iringaniye ya sentiritiro 50, hanyuma Amstel na Heinken zo zikagura amafaranga y’u Rwanda 3.000. N’ubwo ibi biciro byihagazeho, byo bigaragara ko bidakabije ugereranyije n’iby’andi mahoteli akomeye mu mujyi wa Kigali.

5. Ni inyubako yuzuye yarabanje kunanirana, abayitangiye sibo bayirangije.

JPEG - 63.5 kb

Kuba inyubako ya Kigali Convention Center yarabanje kunanirana ndetse abubatsi batandukanye bakayisimburanaho, nta banga ribirimo ndetse na Perezida Paul Kagame yabigarutseho tariki 8 Nyakanga 2016 ubwo yayitahaga ku mugaragaro. Ubusanzwe yatangiye kubakwa muri 2009, bikaba byaratwaye imyaka 7 yose ngo yuzure nyamara siko byari biteganyijwe.

JPEG - 149.6 kb

Aha Perezida Paul Kagame yafunguraga ku mugaragaro iyi nyubako

Yabanje kubakwa n’ikompanyi y’abashinwa, bigenda binanirana kugeza ubwo kompanyi y’ubwubatsi yo mu gihugu cya Turikiya, ari yo yaje kwegurirwa imirimo yo kuyubaka, maze nyuma y’igihe gito ibasha kuyirangiza. Bisobanura neza ko uwatangiye kubaka Kigali Convention Center, atari we wayirangije.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 9
ubumwe Kuya 9-09-2016

abanyarwanda ni abashomeri abandi barasuhuka kubera inzara, nonengo amazu meza.

IGIHANGANGE Kuya 6-09-2016

Gusa Rwose H.E Turagusaba ko wadukurikiranira abashoramari baza babeshya ko bazubaka apartments yo kunganira urubyiruko cg abandi bifuza gukodesha inzu za make ku giciro gito kdi nziza dufite abantu bataha kure bakora bataha inyuma y’umugi kugirango rent igabanuke kdi inzu za Kigali zirahenda,Twe abaturage turemera ko amajyambere atazira rimwe ariko turihuta kdi abashoramari batangira bavuga yuko izo nzu zizagiririra umumaro rubanda rugufi bikarangira ibikorwa bigiriye akamaro rubanda rukize.....Urugero: Inzu abamotal batangiye amafaranga za Kicukiro,Apartments ni nyinshi zubakwa byibura buri karere kubake apartments zo gucumbikira abashoboye kuzikodesha kdi birashoboka kuko amajyambere yacu ariruka.
NDAGUSHIMIRA KO URUGAMBA WAYOBOYE ARI RWO RWATUVANYE ISHYANGA,Imana ikomeze kugushyigikira your excellency P.KAGAME

MUNONOZI MAGNUS PARFAIT Kuya 6-09-2016

MUKOMERE MU MAJYAMBERE, NIBYINSHI BITEGANIJWE KUBAKWA MURI KIGALI ARIKO IMANA NIYODUSABA KUTWONGERERA UBUGINGO BIKAZAGERWAHO MURI KIGALI YOSE.AHUBWO KANDI MWOROHEREZE ABANTU UKO BABONA IMIRIMO MURI IYO MISHINGA YOSE IRI GUKORWA KUKO MBONA AKAZI IWACU GASABA IBINTU BYINSHI NONEHO AKARENGANE KU DIPLOME ZO HANZE.

MUNONOZI MAGNUS PARFAIT Kuya 6-09-2016

MUKOMERE MU MAJYAMBERE, NIBYINSHI BITEGANIJWE KUBAKWA MURI KIGALI ARIKO IMANA NIYODUSABA KUTWONGERERA UBUGINGO BIKAZAGERWAHO MURI KIGALI YOSE.AHUBWO KANDI MWOROHEREZE ABANTU UKO BABONA IMIRIMO MURI IYO MISHINGA YOSE IRI GUKORWA KUKO MBONA AKAZI IWACU GASABA IBINTU BYINSHI NONEHO AKARENGANE KU DIPLOME ZO HANZE.

MUNONOZI MAGNUS PARFAIT Kuya 6-09-2016

MUKOMERE MU MAJYAMBERE, NIBYINSHI BITEGANIJWE KUBAKWA MURI KIGALI ARIKO IMANA NIYODUSABA KUTWONGERERA UBUGINGO BIKAZAGERWAHO MURI KIGALI YOSE.AHUBWO KANDI MWOROHEREZE ABANTU UKO BABONA IMIRIMO MURI IYO MISHINGA YOSE IRI GUKORWA KUKO MBONA AKAZI IWACU GASABA IBINTU BYINSHI NONEHO AKARENGANE KU DIPLOME ZO HANZE.

simple Kuya 5-09-2016

Theo kubusesenguzi ndakwemera no kubushakashatsi rwose courageeee ibisobanuro byiyi nzu ndabikunze kuko bimwe nari mbizi ibindi ntabizi....nagiye no kuyinjiramo bankuramo umukandara nkokukibuga k’iindege numva barakabije ariko burya ibiciro byabo birabemerera ....gusa iyi nzu ntizatwibagize byabitaro byo mubyaro byacu ncyumva babyariza kuri za gatoroshi. Murakoze

Big up rwanda Kuya 5-09-2016

komezimihigo rwanda yacu.wenye manunguniko uwawace wayendereye na manunguniko yawo
wowe wiyita manze va ibuzimu ujye ibuntu ureke gusigara inyuma ureke ubudui bwawe.wthat is nzaramba mean? vakugitu dore umuntu ntagasabye igihugu cyawe! namahanga uratuvaga imyato warangiza ukaza nzaramba mubantu ?va murubwo budui bwawe

IMBWA Kuya 5-09-2016

Se ubundi iyi nzu ni iyande man

Manzi Kuya 5-09-2016

Ayo mabara se niyo murarira cyangwa niyo azarangiza Nzaramba

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...