AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyuma y’imyaka 80 bashakanye, basize urwibutso bw’ubukwe bwabo - Amafoto

Nyuma y’imyaka 80 bashakanye, basize urwibutso bw’ubukwe bwabo - Amafoto
26-07-2016 saa 16:35' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7663 | Ibitekerezo 3

Nyuma y’imyaka 80 bakoze ubukwe, umusaza n’umufasha we bo mu Bushinwa bafashe umwanya bifotoza amafoto y’urwibutso rw’ubukwe bwabo.

Song Qinglin w’imyaka 102 n’umugore we Song Lishi w’imyaka 99 y’amavuko, bakoze ubukwe mu 1936 ariko icyo gihe bari bakennye cyane kuburyo batanashije gukora ibirori bihambaye by’ubukwe bwabo. Babashije kubona amapalato atatu y’ibiryo bakoresheje bagaburira abatumirwa babo.

Imyaka ariko yarashize indi irataha, tariki 23 Nyakanga 2016 ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 80 bamaze babana, bambara imyenda nk’iy’abageni bifotoza amafoto y’urwibutso rw’ubukwe bwabo, batitaye ku kuba bageze mu za bukuru.

Bari bafite abantu benshi byakoze ku mutima barabashyigikira, kuburyo ibirori byabo byari agahebuzo kandi byaranzwe n’ibyishimo n’umunezero.

Song Qinglin n’umugore we Song Lishi, bafitanye abana 6, abuzukuru 5 n’abuzukuruza 4, kandi umuryango wabo n’ababakomokaho bose babana mu gace akamwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Bona Kuya 27-07-2016

Iki nicyo kiranga urukundo nyakuri, natwe bagombye kutubera urugero ingo zacu zikarangwa n’urukundo kugera dusazanye.
Imana ikomeze ibaragire bazisazire neza

sonia Kuya 27-07-2016

this is love

jonas Kuya 26-07-2016

Nabanyafurika twigireho !

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA