konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umunyamerika yaciye agahigo ko kumanuka muri metero zirenga 7.500 nta mutaka

Umunyamerika yaciye agahigo ko kumanuka muri metero zirenga 7.500 nta mutaka
31-07-2016 saa 18:47' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3191 | Ibitekerezo

Umunyamerika Luke Aikins yabaye umuntu wa mbere umanutse mu kirere muri metero 7.620 adakoresheje umutaka, agwa mu rushundura ntiyagira ikibazo.

Umunyamerika umanukira mu kirere yabaye umuntu wa mbere usimbutse uburebure burenga metero ibihumbi birindwi n’igice (metero 7.620) adakoresheje umutaka wabigenewe. Luke Aikins yageze kuri uyu muhigo mu kibaya cya Simi muri leta ya California.

Yari yambaye icyuma kimutiza umwuka kubera ubutumburuke bw’aho yamanukiraga, yamaze iminota ibiri mu kirere mbere yo kugwa mu rushundura rwari rwamanitswe muri metero 60 uvuye ku butaka. Aikins amaze imyaka 26 amanukira mu kirere, muri icyo gihe yamanutse inshuro 18.000.

Yaniyemereye ko habuze gato ngo asubike iki gikorwa kubera ko bamutegetse kwambara umutaka ariko ibi byari gutuma birushaho kumeta nabi kubera uburemere bw’ibiro byinshi.

Bwana Aikins, usanzwe ugira inama akanahugura ishyirahamwe ry’abamanukira mu kirere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US Parachute Assossiation), yavuze ko inshuti ye ari yo yamuhaye igitecyerezo mu myaka ibiri ishize

Inkuru dukesha BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...