konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Urwenya: Isekere ususuruke ubuzima ni buto

Urwenya: Isekere ususuruke ubuzima ni buto
22-09-2016 saa 15:58' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 11752 | Ibitekerezo 1

1. Umuryango wari ugizwe n’abagore bakunda guherekeza kandi bose baturanye, n’uko umunsi umwe basurwa n’umugabo wari umwe muri bene wabo, igihe cyarageze uyu mugabo ashaka gutaha n’uko arasezera hanyuma ba bagore nabo bati : « reka tuguherekeze ».

Bakoranaho bose bava i Remera bafata imodoka ibageza Nyabugogo aho wa mugabo yari gufatira imodoka zijya mu ntara. Bageze hamwe komvuwayeri atangira kwishyuza, ba bagore uko ari 16 bati : "Twe ntabwo tukwishyura kuko ntaho tugiye ahubwo turaherekeje, ishyuza uwo w’imbere aguhe aye naho twe turaje udusubize iwacu".

2. Ubwo yari yajyanye na nyina kuri pisine (piscine), umwana yitegereje umugabo warimo yoga kandi yambaye agakabutura kamufashe ; hanyuma abaza nyina ati : "Mama mu ikabutura y’uriya mugabo harimo iki ko habyimbye ?" Nyina yabuze icyo asubiza hanyuma abwira umwana we ko ari ikofi. Akana n’ibitwenge byinshi kati : "Mama niba ari ibyo, ubanza amafaranga ye ari kwiyongera uko aguteye akajisho".


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
rando Kuya 13-10-2016

nimwamamare murabikwiriye murumuryango witangira buri umwewese murwagasabo?

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...