konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

RDC:Abasirikare 18 bakurikiranyweho gusambanya abana 48 ku ngufu

RDC:Abasirikare 18 bakurikiranyweho gusambanya abana 48 ku ngufu
12-11-2017 saa 09:01' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1250 | Ibitekerezo

Abasirikare 18 ba Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bagejejwe mu rukiko mu Burasirazuba bw’iki gihugu aho bakurikiranyweho gusambanya ku gahato abana b’abakobwa bagera kuri 48 harimo n’abari munsi y’imyaka ibiri.

Aba basirikare bakurikiranweho ibi byaha byo gusambanya ku gahato abana b’abangavu ngo babikoze kuko bagiriwe inama z’uko gusambanya abana bakiri amasugi byabafasha kubaho igihe kirekire cyane cyane ababa bafite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Uhagarariye igisirikare cya Leta muri aka gace, Frederic Batumike yahakanye ibi byaha bishinjwa abasirikare ayoboye, gusa imiryango iharanira uburengenzira bwa muntu muri iki gihugu yo yasabye ubutabera guhana bihanukiriye abafite uyu muco wo guhohotera no gusambanya abana b’abakobwa ku gahato.

Jean Chrysostome Kijana uhagarariye imiryango y’abasambanijwe ku gahato yabwiye ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuteurs ko bifuza ko ubutabera bwareka guhembera umuco wo kudahana bugashyira imbaraga mu gukumira abafata abana ku ngufu. Uyu Kijana kandi akomeza avuga ko bigoye gukurikirana aba bantu cyane ko abo bakoreye ibyaha bakiri bato.

Kuva mu myaka 20 ishize , Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yakunze kurangwamo imvururu z’intambara ndetse kuri ubu iki gihugu kikaba kirimo imitwe ya gisirikare imyinshi muri iyi mitwe ikaba ibarizwa mu mashyamba aho ikunze guhungabanya umutekano no kwica abasivili benshi muri iki gihugu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...