konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ubuhamya bw’uwari ufite ubugabo bunini ku buryo buteye ubwoba wabazwe agakira

Ubuhamya bw’uwari ufite ubugabo bunini ku buryo buteye ubwoba wabazwe agakira
27-10-2017 saa 10:33' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 7749 | Ibitekerezo

Umugabo witwa Forence Owiti Opiyo wo muri Kenya, wari ufite ubugabo bunini ku buryo buteye ubwoba ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kubagwa n’abaganga b’inzobere agakira ubu igitsina cye kikaba cyarasubiye uko cyanganaga mbere.

Uyu mugabo avuga ko ubu burwayi bwamufashe mu mwaka wa 2006 ubwo yari afite imyaka 10 gusa maze atangira kubona ibice bimwe na bimwe bigize igitsina cye bigenda bikura mu buryo budasanzwe.

Uko iminsi yicumaga niko ubuzima bwa Forence Owiti bwagiye bwagendaga bumukomerana kuko igitsina cye cyari kimaze kuba kinini ku buryo budasanzwe aho byari bigeze n’aho atabasha kwicara cyangwa kugenda.

Forence Owiti, yagiye kwa muganga ahura n’abaganga b’inzobere bamubaga inshuro 2 ku buryo igitsina cye cyamaze kugabanuka kugeza ubu akaba afite icyizere cy’uko yamaze gukira.

Umwe mu nzobere z’abaganga bavuye uyu mugabo witwa Dr James Obondi yatangaje ko hari icyizere cy’uko mu mezi atatu uyu mugabo azaba amaze gukira neza ndetse ngo akazaba anabasha gukora icyo ashatse cyose.

Aba ba Dogiteri kandi bavuze ko uyu mugabo nta kibazo yagize mu bice bye by’imyororokere kuko ngo agifite amahirwe menshi yo kuzabyara mu gihe azaba abyifuza.

Forence Owiti Opiyo ufite ibyishimo bidasanzwe, yatangaje ko yashimishijwe cyane no kongera kwibona afite igitsina nk’icy’abandi nyuma y’imyaka itari mike, aho igitsina cye cyari cyarabyimbye cyane ku buryo atanashoboraga kugenda.

Yagize ati “Ndumva mfite ibyishimo ntigeze ngira, siniyumvisha ko hari amahirwe ngifite yo kuzabyara akana kanjye. Nishimiye ko nabazwe, ni ukuri ndishimye cyane.”

Yunzemo ati “Ubu nshobora kugenda noneho, nshobora kwiruka no gukina agapira, ubu ngiye gukora ibishoboka byose ntangire niyubake maze nshake umugore. Ikindi nzakurikizaho ni ugushaka uburyo nasubira mu ishuri nanjye nkiga nk’abandi.”

Yakomeje avuga ko hari igihe cyageze no kwicara bikajya bimunanira ndetse biza no kugera ubwo kwambara ipantaro bitakimukundiraga kubera ukuntu ubugabo bwe bwari bumaze kuba bunini cyane ndetse akanifuza kuba yapfa akava muri ubwo buzzima bwari bumugoye cyane.

Uyu mugabo yabayeho igihe kinini atabasha no kugenda kubera ingano y’ubugabo bwe

Ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kubagwa agakira


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...