konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umujyanama wa Perezida Museveni bamusanze mu nzu yapfuye

Umujyanama wa Perezida Museveni bamusanze mu nzu yapfuye
8-01-2018 saa 14:22' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5014 | Ibitekerezo

Brig. James Makumbi wari umujyanama ndetse n’umuganga wa Perezida Museveni bamusanze mu nzu yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Mutarama 2018, iwe mu rugo ruherereye ahitwa Kayunga muri Uganda.

Urupfu rw’uyu Dr Makumbi rwatangajwe na Dr. Diana Atwine, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Minisitiri Dr Diane yagize ati “Mbabajwe bikomeye n’urupfu rwa Dr James Makumbi watabarutse muri iki gitondo. Uganda tuzamukumbura. Roho ye iruhukire mu mahoro.”

Uyu mugabo wahoze mu gisirikare cya Uganda afite ipeti rya Burigadiye bamusanze iwe mu buriri bakeka ko akirimo akuka bagerageje kumujyana ku bitaro bya Mulango bagezeyo muganga ababwira ko yamaze gushiramo umwuka .

Dr Makumbi yavuzwe cyane mu bitangazamakuru muri Gashyantare mu 1995, ubwo yashimutwaga n’ingabo za UPDF zari ziyobowe na Maj. Hubert Itongwe gusa yaje kurekurwa nyuma y’iminsi itatu.

Kuva muri 2002 nibwo yagizwe Umujyanama wa Perezida Museveni ndetse kugeza ubu akaba yari akiri kuri uyu mwanya.Uyu mugabo kandi akaba yari n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda aho yari ahagarariye agace ka Bbale County.


Brig. James Makumbi wari umujyanama ndetse n’umuganga wa Perezida Museveni


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...