konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abagore baketsweho amarozi baboherwa ku biti bagakubitwa iz’akabwana

Abagore baketsweho amarozi baboherwa ku biti bagakubitwa iz’akabwana
8-11-2017 saa 09:03' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 5836 | Ibitekerezo

Igihugu cy’Ubuhinde cyafatiye imyanzuro ikakaye abagore bose bakekwaho kuba bakoresha amarozi, aho bafatwa bakabazirikira ku biti bakabakubitira ibiboko mu maso y’abagabo babo ndetse n’imbaga y’abantu ibashungereye.

Mu mpera z’icyumweru gishize mu gace ka Madhupur mu Karere ka Mayurbhanj mu Buhinde baherutse guhana by’intangarugero abagore 5 bakekwaho amarozi,aho babahambiriye ku biti maze bakabahata ibiboko mu maso y’imbaga yari ibashungereye ari nako ibaha inkwenene.

Bamwe mu bagabo b’aba bagore nabo bari bategetswe kugera aho abagore babo bahanirwa kugira nabo bahakure isomo rikomeye bityo ngo hatazagira uzongera guhishira no gushyigikira umugore we ukora ibikorwa bigayitse birimo no kuroga.

Amashusho yafashwe ubwo aba bagore bakanirwaga urubakwiye, yagaragazaga uburyo bababaye bikomeye aho wabonaga bose babaye intere dore ko batabashaga no kubona uburyo baking ibiboko bakubitwaga kubera uburyo bari babaziritse.

Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi bihano bifatwa n’abayobozi bo mu nzego zo hasi, aho na Polisi y’igihugu yamenye ibyo aba bagore bakorewe ari uko Videwo bafashwe yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Kwifatira ibihano no kwihanira mu bice bitandukanye byo mu Buhinde bimaze gufata indi ntera, aho mu mezi ashize mu gace ka Gangraj abantu batatu bashinjwaga ubushimusi bakubiswe bikomeye bariri muri bo bagahita bapfa, ndetse n’umugore wafashwe yageragezaga kwiba umwana w’abandi nawe bakaba baramukubise kugeza ashizezo umwuka.

Abagore batanu bakekwaho amarozi babazirikiye ku biti bari kubahata ibiboko


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...