konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abasaga 330 bamaze guhitanwa n’umutingito ku mupaka wa Iran na Iraq, imibare irakiyongera-Amafoto

Abasaga  330  bamaze guhitanwa n’umutingito ku mupaka wa Iran na Iraq, imibare irakiyongera-Amafoto
13-11-2017 saa 13:42' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1110 | Ibitekerezo

Umutingito ukomeye wibasiriye uduce twegereye umupaka ugabanya Iran na Iraq, kuri ubu umaze guhitana abantu 332 abandi ibihumbi n’ibihumbi bakaba bakomeretse ndetse abenshi bakaba bavuye mu byabo .

Uyu mutingito wabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2017, ukaba wari ufite ubukana buri ku gipimo cya 7.3 nk’uko Daily Maily dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Abantu bagera kuri 332 nibo bamaze kumenyekana ko bahitanwe n’uyu mutingito ndetse abasaga 2500 bakaba bakomeretse aho bajyanwe mu bitaro bitandukanye kugira ngo bitabweho . Inzego zitandukanye ziri gukora ubutabazi kugira ngo barebe niba hari abandi bagwiriweho n’ibikuta by’amazu ngo bakurwemo ndetse bareba n’uburyo bafasha ibihumbi uyu mutingito wasize iheruheru.

Kimwe mu bigo bifasha abari mu kaga cyo muri Iran kivuga ko ubu hari abaturage ibihumbi 70 bakeneye aho gukinga umusaya kuko inzu zabo zasenyutse, imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi nabyo bikaba byangiritse bikomeye.

Mojtaba Nikkerdar uyobora intara ya Kermanshah muri Iran yavuze kohari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo hubakwe byibura inkambi 3 zo kuba zicumbikiwemo abasizwe iheruheru n’uyu mutingito.

Abenshi mu bahitanywe n’uyu mutingito ni abo ku ruhande rwa Iran batuye mu gace ka Kermanshah kari mu Burengerazuba bw’igihugu, mu gihe amakuru avuga ko kugeza ubu muri Iraq hamaze gupfa abantu 7 gusa abagera ku 150 bakaba bakomeretse.

Umuyobozi wo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiza muri Iran, Pir Hossein Koolivand yavuze ko bitari kuborohera gukora ubutabazi mu buryo bwihuse ngo kuko imihanda yo yasenyutse ndetse n’imisozi ikaba yaridutse ku buryo budasanzwe muri ibi bice.

JPEG - 150.1 kb

Abantu ibihumbi n’ibihumbi basizwe iheruheru n’uyu mutingito

JPEG - 129.9 kb

Inzu nyinshi zo muri aka gace zasenyutse

JPEG - 106.8 kb

Agahinda ni kose ku miryango yabuze ababo

JPEG - 91.8 kb

Abakora ubutabazi baracyashakisha niba hari abakiri mu bikuta by’amazu byabaguyeho

JPEG - 159.1 kb
JPEG - 152.2 kb
JPEG - 148.9 kb
JPEG - 97.8 kb
JPEG - 81.3 kb
JPEG - 143 kb
JPEG - 129.6 kb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...