konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Menya zimwe mu ngaruka zikomeye ziterwa no kwambara inkweto nta masogisi

Menya zimwe mu ngaruka zikomeye ziterwa no kwambara inkweto nta masogisi
13-10-2017 saa 09:45' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 5679 | Ibitekerezo

Uko iterambere rigenda ryihuta ni nako hagenda haduka ibintu byinshi bamwe bita ko bigezweho. Urubyiruko usanga rugenda rukora byinshi bitandukanya byitwa ko bigezweho nko kwambara inkweto batambariyemo amasogisi ariko ntibamenye ko bigira ingaruka mbi kandi zikomeye mu buzima bwabo.

Hari abanga kwambarira amasogisi mu nkweto bavuga ko iyo arimo banuka ibirenge ariko ntacyo byaba bitwaye ugereranyije n’uburwayi bashobora kurwara mu gihe banze kuiyambara ku buryo bushobiora kubatera akaga gakomeye.

Kaminuza imwe yo mu Bwongereza iherutse gukora ubushakashatsi ku burwayi bw’amaguru, bukaba bwaragaragaje ko ubu burwayi bwiyongera ku kigereranyo cyo hejuru kubera umuco wo kwambara inkweto nta masogisi cyane cyane ku rubyiruko.

Umwalimu muri Kaminuzi yo mu Bwongereza , Emma Stephenson yakoreye ubushakashatsi ku basore bari hagati y’imyaka 18 na 25 abasangana indwaza z’amaguru zatewe no kutambara amasogisi mu nkweto no kwambara inkweto zitabakwira neza.

Kutambara amasogisi mu nkweto bimaze kuba umuco muri iyi minsi cyane cyane mu rubyiruko, aho byatijwe umurindi na bamwe mu bantu bakomeye bagiye bagaragara batambariye amasogisi mu nkweto nk’umuhanzi w’icyamamare Sam Smith wakunze kugaragara ku rubyiniriro atayambaye.

Abahanga bakoze ubushakashatsi ku kutambara amasogisi mu nkweto bavuga ko iyo umutu amaze umwanya munini yambaye inkweto nta masogisi arimo hazamo ubushyuhe bwinshi maze hagatangira kuzamo ibyuya ibirenge bikoroha bigatuma umubiri wakira indwara zikomeye zangiza imitsi n’uruhu.

Kwambara inweto nta masogisi bigira ingaruka zzikomeye mu buzima bwa muntu


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...