konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Muri 2030 abakozi Miliyoni 800 bazatakaza akazi kubera ama Robot

Muri  2030 abakozi Miliyoni 800 bazatakaza akazi kubera ama Robot
30-11-2017 saa 12:44' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1683 | Ibitekerezo 2

Uko Isi igenda irushaho gukataza mu kugira ikoranabuhanga rihambaye , ni nako hagenda hagaragara impinduka mu mibereho y’abantu ndetse bikaba binagaragara ko iri koranabuhaga rizateza ikibazo gikomeye cy’uko amamiliyoni y’abantu azatakaza akazi kubera ko akenshi kazajya gakorwa n’amarobo[imashini zikora nk’abantu].

Ubushakashatsi buheruka gukorwa bwagaragaje ko mu myaka 13 iri imbere abantu basaga miliyoni 800 bazaba baratakaje akazi kabo aho kazaba gakorwa n’amamashini [Robot].

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko imwe mu mirimo izajya ikorwa n’ama mashini imyinsi ari imirimo isaba imbaraga nko gukora mu busitani [jardin], kurera abana, gutegura amafunguro, kubaka n’ibindi bitandukanye.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na McKinsey bugaragaza ko abagera kuri 60% ku isi bazatakaza akazi kubera ikoranabuhanga, ku buryo abari hagati ya miliyoni 400 na 800 bazahita batakaza akazi.

Abantu baraburirwa gutangira kwihangira imirimo ngo kuko muri 2030 hazaba hariho impinduka zikomeye. Iyi raporo ivuga ko abantu bagomba kwiga cyane ndetse bkarushaho gukora ubushakashatsi buhambaye bwabafasha kuvumbura no guhanga imirimo mishya.

Muri ubu bushakashatsi kandi hagaragajwe ko abantu bari hagati ya Miliyoni 75 na miliyoni 375 bakeneye kongera kwiga ndetse bagakora ubushakasyhatsi ku buryo bwo kwihangiara umurimo.

Ubushinwa ni kimwe mu bihugu bizzahura n’iki kibazo cyo kugwiza abantu benshi batakaza akazi mu myaka 13 iri imbere kubera iterambere riri kwihuta muri iki gihugu, aho abantu bagera kuri miliyoni 100 bakora akazi k’imbaraga nko mu nganda n’ahandi bashobora kuzatakaza akazi byihuse.

Ibi kandi binagaragarira mu rugero rwa hafi rugaragara mu Bushinwa, aho mu myaka 25 ishize abaturage bagera kuri miliyoni 10 b’abahinzi babuze akazi kubera imashini zisigaye zibyikorera.

Iyi raporo kandi yagaragaje ko ibihugu bizagira ingaruka yo kugira abaturage benshi bazatakaza akazi kubera ikoranabuhanga harimo; USA, Ubudage, Ubuyapani n’ibindi bitandukanye.

Ibikubiye muri iyi raporo biraburira byimazeyo abantu bakora imirimo y’amaboko, isaba imbaraga ko bashaka uburyo batangira guhindura imirimo cyangwa kwagura ubumenyi ku buryo impinduka zizaza bariteganyirije indi mirimo.

Akazi gasaba imbaraga kazajya gakorwa n’amamashini gusa]]


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
LUCKY Kuya 30-11-2017

AHUBWO MUZADUKORERE ICYEGERANYO CYAZABURA AKAZI MU RWANDA KUBERA IKORANA BUHANGA .

0788688542 Kuya 30-11-2017

SI MIRIMO YIMBARAGA GUSA KUKO NAHANO MU RWANDA MUBIREBYE NEZA MWASANGA ABAKORA MURI BANK BAZABURA AKAZI KUBERA (IKORANA BUHANGA ) NONE KO NTAMAFRANGA AZABA YAKIRWA MU NTOKI ABACASHIER MURI BANK BAZAKORA IKI? AHHH IKORANA BUHANGA NI HATARI.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...