konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Paris: Hatangijwe resitora yakira abambaye ubusa buri buri

Paris: Hatangijwe resitora yakira abambaye ubusa buri buri
23-11-2017 saa 11:50' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 7122 | Ibitekerezo 3

Umuhungu n’umukobwa b’impanga bombi b’imyaka 42 y’amavuko bafunguye resitora mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’Ubufaransa ku muhanda wa 9 ahitwa Gravelle mu murwa mukuru w’iki gihugu, iyi rersitora yiswe ‘O’ Naturel Restaurant’ ikazajya yakira gusa abantu bambaye ubusa buri buri.

Iyi resitora izajya ikora mu minsi yo ku wa Kabiri kugeza ku wa Gatandatu, aho icyo kurya no kunywa ku bantu baje ari umuryango gihagaze ama Euros 40 ni ukuvuga arenga gato ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda.

Mike na Stephane Saada bashinze iyi resitora babwiye ikinyamakuru Le Parisien dukesha iyi nkuru ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 23 Ugushyingo ari bwo bakora ibirori by’agatangaza byo kwishimana n’abafaransa bibumbiye muri ‘Paris Naturarist Association’ ari nabo babafashije mu gufungura iyi resitora.

Izi mpanga kandi zavuze ko kugeza ubu hari abantu benshi babijeje ko babashyigikiye cyane ko bajya kugira iki gitekerezo byatangiye ubwo bateguraga ibirori byo mu muhezo nabyo byari byitabiriwe n’abambaye ubusa buri buri.

Abafaransa basaga miliyoni 2.6 bamaze kugira umuco wo kwambara ubusa ndetse banageze ubwo bashyiraho amashyirahamwe arengera umuco wabo wo kwambara ubusa mu ruhame kugeza n’ubwo bafunguye resitora ya mbere izajya ihuriramo abambaye ubusa.

Si mu Bufaransa gusa bashyigikiye iki gitekerezo cy’aba bavandimwe kuko hari n’indi mijyi nka London, Tokyo irimo abantu bagaragaje ko babashyikikiye ko bazanabafasha kumenyekanisha iyi resitora.

Aha ni imbere muri O’Natural Restaurant yakira abakiriya bambaye ubusa buri buri Aba ni bamwe mu bakozi b’iyi resitora idasanzwe Aba ni abakiriya bemeye gufatwa amafoto bari muri iyi resitora n’akanyamuneza kenshi bari gusangira ifunguro bambaye ubusa


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Augustin Kuya 26-11-2017

Ko mbona abakozi baho se no bambaye?

-xxxx- Kuya 25-11-2017

yesu weeee

-xxxx- Kuya 25-11-2017

yesu weeee

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...