konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Sierra Leone: Imvura idasanzwe yateje inkangu n’umwuzure bihitana ubuzima bw’amagana y’abantu

Sierra Leone: Imvura idasanzwe yateje inkangu n’umwuzure bihitana ubuzima bw’amagana y’abantu
14-08-2017 saa 18:47' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 4781 | Ibitekerezo 1

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira ku wa kabiri mu murwa mukuru wa Sierra Leone Freetown no mu nkengero zawo hibasiwe n’imvura idasanzwe iteza inkangu n’umwuzure abantu basaga 250 bahasiga ubuzima abandi benshi bava mu byabo.

Umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge watangaje ko imirambo y’abantu bagera kuri 205 bamaze kujyanwa mu buruhukirohe bw’ibitaro byo mu mujyi wa Freetown polisi ifatanyije n’urwego rwa gisirikare bakaba bari mu bikorwa byo gushakisha abaheze munsi y’itaka ryaturutse ku misozi rikitura ku mazu y’abantu.

Umuvugizi w’uyu muryango wa Croix Rouge ukorera muri iki gihugu yatangarije Reuters ko umubare w’abapfuye ukomeza kwiyongera umunota ku wundi ngo kuko hari benshi bataraboneka bagwiriweho n’amazu yabo abandi bakaba barohamye ndetse hakaba hari n’abo imisozi yamanukiyeho.

Visi Perezida w’iki gihugu Bwana Victor Foh yavuze ko igihugu gisa nicyacitse umugongo kuko ngo baburiye abantu benshi muri ibi biza kandi ko imibare ikaba ikomeje kwiyongera umunota ku wundi.

Yagize ati "Igihugu cyagushije ishyano,abantu ibihumbi n’ibihumbi bapfuye ku buryo bw’amaherere, inzu zagiye ’ amamodoka yagiye, mbese ni agahinda gusa..iki kiiza duhuye nacyo giteye ubwoba ku buryo buri wese atatekerezaga.Turi kugerageza gutabara abakiri bazima no gushakisha abaguyemo."

Bamwe mu barokotse iki kiza baganiriye n’umunyamakuru wa Reuters bavuze ko ibyo babonye bidasanzwe ngo kuko imvura yaguye ari ubwa mbere bayibonye mu mateka yabo.Bamwe agahinda ni kose kubwo kubura ababo abandi babuze ibyabo ku buryo n’abarokotse bari buhure n’ikibazo gikomeye cyo kubura uko bazabaho.

JPEG - 44.6 kb

Imisozi yamanukiye ku mazu y’abaturage bahasiga ubuzima

JPEG - 52.8 kb

Abantu barohamye abandi batwarwa n’umwuzure

JPEG - 30.8 kb


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Amani Kuya 15-08-2017

Yewe nukuri ababuze ababo bihangane,dutegerje umuzuko

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...