konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Tanzania: Abagore babiri bari mu kaga nyuma yo gusohora video bari mu bikorwa by’ubutinganyi

Tanzania: Abagore babiri bari mu kaga nyuma yo gusohora  video bari mu bikorwa by’ubutinganyi
4-12-2017 saa 21:29' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3856 | Ibitekerezo

Polisi yo mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’igihugu cya Tanzania yafunze abagore bashyize hanze amashusho yabo barimo gusomana bivugwa ko batandukiriye bagakora amahano ndetse bakica umuco w’igihugu cyabo dore ko ibi bikorwa by’ubutinganyi ari ikirazira muri iki gihugu.

Mu mashusho yakwirakwije mu mpera z’icyumweru gishize aba bagore bari mu birori byo kwambikana impeta itegura ugushyingiranwa aho mu cyumba bari barimo bahoberanaga ndetse banasomana hari n’abandi bantu bake bari baje kubafasha kwishimira ibi birori bamwe bafotora abandi bafata amashusho.

Amashusho n’amafoto y’aba bagore akimara kujya ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bagaragaje kunenga ba nyir’ugukora ibi ndetse bajya impaka nyinshi harimo bamwe bavugaga ko ibyo bakoze ari amahano agamije kwica umuco w’igihugu cya Tanzania.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko aba bagore batawe muri yombi nyuma y’uko aya mashusho yashyizwe ku rukuta rwa Twitter n’umwe mu badepite utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania aho yavugaga ko Minisiteri ibishinzwe na Polisi zikwiye gufata aba bagore bakabazwa ibyo bakoze bihabanye n’umuco.

Polisi yo mu gace ka Geita yavuze ko yahise ita muri yombi umwe muri aba bagore kugirango abazwe kuri ibi byaha bakekwa. Ibi bikorwa by’ubutinganyi bikomeje gufata indi ntera muri Tanzania mu gihe amategeko ahana muri iki gihugu ateganya igifungo kiri hejuru y’imyaka 30 ku wahamwe n’ibi byaha by’ubutinganyi.

Amafoto n’amashusho y’aba bagore yagiye ahagaragara ariko kugeza ubu Polisi ntiremeza igihe ibi bikorwa by’ubutinganyi byakorewe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...