konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umusore yarashwe igitsina habura amasaha make ngo akore ubukwe

Umusore yarashwe igitsina habura amasaha make ngo akore ubukwe
9-11-2017 saa 16:24' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 6953 | Ibitekerezo

Umusore witwa Osman Al-A wo mu gihugu cya Misiri yahuye n’uruva gusenya ubwo yaraswaga ku gitsina mu gihe haburaga umunsi umwe gusa ngo akore ubukwe n’umukobwa yari yarihebeye.

Izi nsanganya zabaye ubwo bari mu birori byo kwishimira ko umusore agiye kurongora, maze ubwo umwe mu bari bitabiriye ibyo birori yashakaga kurasa mu kirere mu rwego rwo kugaragaza ibyishimo, amasasu afata wa musore ku gitsina no ku bindi bice by’umubiri we arakomereka bikabije.

Polisi yo muri iki gihugu yatangarije itangazamakuro ko uyu musore witwa Osman Al-A warashwe yahise ajyanwa mu bitaro kugira ngo akurikiranwe, maze n’uwamurashe atabwa muri yombi kugira ngo ahatwe ibibazo kubyo yakoze.

Ubwo izi nsanganya zabaga, inkuru yahise ikwirakwira mu gihugu cya Misiri none abaturage benshi bumvikanye bavuga ko kurasa mu gihe cy’ibirori n’ibindi byishimo bikwiye kuvanwa mu muco wabo kuko biteza ibibazo ibyari ibyishimo bikabyara agahinda.

Daily mail dukesha iyi nkuru ivuga ko mu cyumweru gishize na none mu gace ka Kafr El Sheikh mu majyaruguru ya Misiri , umwana w’imyaka 14 yarasiwe mu birori by’abari bashyingiwe ahita apfa, ubwo bari mu gikorwa cyo kurasa hejuru mu rwego rwo kugaragaza ibyishimo .

Amashusho yakwirakwijwe y’iraswa ry’uwo mwana, yagaragazaga uburyo ubwo ibirori byari byaryoshye umugabo umwe yagiye ahirengeye agafata mbunda yatangira kurasa hejuru akaza kunanirwa maze amasasu akayobera kuri uwo mwana ahita apfa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...