konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umuturirwa muremure i London wibasiwe n’inkongi ishobora guhitana benshi ( Amafoto)

Umuturirwa muremure i London wibasiwe n’inkongi ishobora guhitana benshi ( Amafoto)
14-06-2017 saa 09:11' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 5016 | Ibitekerezo 1

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu mu murwa mukuru w’i Londres mu Bwongereza hibasiwe n’inkongi y’umuriro yafashe inyubako ndende igeretse inshuro 27. Inzego zishinzwe umutekano zatangiye ubutabazi gusa abamaze guhitanwa n’iyi nkongi ntibaramenyekana.

Daily Maily ivugako iyi nkongi yatangiye kwibasira iyi nyubako mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, abantu benshi baturaniye iyi nyubako bakaba bahunze ikibatsi cy’uyu muriro uteye ubwoba.

Inzego z’ubutabazi zimaze kugeza abantu basaga 50 ku bitaro bitandukanye biri muri uyu mujyi gusa ntabwo haramenyekana umubare wabahitanwe n’iyi kongi dore ko umuriro ukiri mwinshi.

Komiseri ushinzwe iby’inkongi mu mugi wa Londres, Dany Cotton yavuze ko abamaze kugwa muri iyi nkingi bashobora kuba ari benshi cyane kubera ubukana bw’iyi nkongi kandi iyi nzu ikaba yarimo abantu benshi cyane.

Abafite ababo bari muri iyi nzu barahangayitse bikomeye aho bamwe bamaze no kutakaza ikizere cyo kongera kubonana nabo.

Ubwo iyi nkongi yatangiraga kwibasira iyi nyubako bamwe batangiye gushaka uburyo bakiza ubuzima bwabo, basimbuka abandi bashaka kunyura mu madirishya ariko abahasohotse ni bake cyane kuko inkongi yasaga nitatangatanze inyubako yose.

Benshi mu babonye iyi nkongi batangaje ko ishobora gutikiriramo abantu benshi cyane kuko ngo umuriro barimo kubona ufite ubukana bukabije cyane

JPEG - 89.2 kb

Umuriro ni mwinshi cyane

JPEG - 134.7 kb
JPEG - 134.7 kb
JPEG - 170.3 kb
JPEG - 98.9 kb
JPEG - 118.8 kb
JPEG - 90.9 kb
JPEG - 155.5 kb

JPEG - 77.7 kb
JPEG - 101.5 kb
JPEG - 169.6 kb

Abantu barahangayitse bikomeye

JPEG - 126.9 kb
JPEG - 193.4 kb

Inzego za Polisi ziri gukora uko zishoboye ngo zihoshe iyi nkongi ariko byananiranye

JPEG - 171.8 kb

Turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru...


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
EDIZON Kuya 17-06-2017

NIBIHANGANE

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...