konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umwuzure udasanzwe ukomeje gushyira ibihumbi by’Abanyamerika mu kaga-Amafoto

Umwuzure udasanzwe ukomeje gushyira ibihumbi by’Abanyamerika mu kaga-Amafoto
30-08-2017 saa 09:34' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 5449 | Ibitekerezo 3

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kwibasirwa bikomeye n’umwuzure udasanzwe aho ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage bo muri Texas mu mujyi wa Houston, ubuzima bwabo bukomeje kujya mu kaga gakomeye kuva mu mpera z’icyumweru gishize kugeza na n’ubu aho bigenda bifata indi ntera.

Iyi niyo mvura idasanzwe iguye muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mateka yayo. Leta ikomeje ibikorwa byo guhungisha abantu kuko ngo uyu mwuzure ushobora gukomeza kwiyongera.

Iyi mvura idasanzwe yaje gukurikirwa n’umwuzure yatangiye kugwa i Texaskuva kuwa Gatanu ushize tariki ya 25 Kanama ikaba ikiri kugwa kugeza ubu. Abantu bagera kuri Cumi n’umunani bamaze kuhasiga ubuzima nk’uko Daily Mail dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Leta zitandukanye zifatanyije n’imiryango itandukanye ziri gutanga ubufasha kuri Texas aho abantu bari kujyanwa mu nkambi bagashakirwa aho bikinga, kuri ubu abasaga ibihumbi 20 bakaba bamaze kugezwa muri iyo nkambi.

Uretse Leta ya Texas, uwo mwuzure watangiye no kugera muri Leta ya Louisiana kuri ubu Guverineri John Bel Edwards akaba yamaze kuburira abantu gutangira kuva mu duce tumwe na tumwe uyu mwuzure watangiye kwibasira bagatangira gushaka aho bikinga.

Iyi mvura imaze kwangiza ibintu bitabarika muri Texas, ubu bimwe mu bikorwa bitandukanye birimo ibigo by’amashuri, amavuriro n’ibitaro, ibibuga by’indege biri mu mujyi wa Houston byamaze gufunga mu gihe bagitegereje ko uyu mwuzure watanga agahenge n’ubwo uko bwije bikomeza kugenda bifata indi ntera.

JPEG - 165.4 kb

JPEG - 97.1 kb
JPEG - 54.5 kb
JPEG - 63.4 kb
JPEG - 141.8 kb
JPEG - 121.8 kb
JPEG - 86.3 kb
JPEG - 99 kb
JPEG - 95.8 kb
JPEG - 133 kb
JPEG - 71.1 kb
JPEG - 158 kb
JPEG - 152 kb
JPEG - 104.7 kb
JPEG - 111.3 kb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
NIYONSHUTIGILBETR Kuya 6-10-2017

ABANYAMERIKAIMANANIBATABAREUBUZIMABWABOBUVEMUKAGA

fkaaa Kuya 30-08-2017

kd njya numvango ntakibananira nayo nimuyihagarike cg muyirase sha muribesya uwaremye isi arahari ako nakanyafu ngo mwikosore ibyo mukora imana idashaka

Ganza Ella Kuya 30-08-2017

Mana weeeeeeeeeeeeeeeeee, ni ukuri tabara aba bantu kuko bageze mu kaga pe

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...