konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

AMAFOTO: Irebere ubuzima butangaje bw’abantu batunzwe n’inkende, inguge,inzoka n’imbeba

AMAFOTO: Irebere ubuzima butangaje bw’abantu batunzwe n’inkende, inguge,inzoka n’imbeba
4-04-2017 saa 07:07' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 15469 | Ibitekerezo

Mu gihe benshi bazifata nk’ibikoko , zimwe mu nyamaswa zirimo inkende, inguge inzoka, imbeba n’izindi zitandukanye zitunze abatari bake muri Indoneziya aho ku isoko ry’ibiribwa uhasanga inyama z’izi nyamaswa kandi ugasanga zigurwa n’abifite.

Abaturage batuye ku kirwa cya Sulawesi muri Indoneziya bamenyereye kurya inyama z’inyamaswa zo mu ishyamba, aho benshi bakora umurimo wo kuzihiga mu mashyamba ku buryo nta nyamaswa n’imwe basiga inyuma zose bararya nk’uko bigaragara mu isoko riri mu mujyi wa Tomohon.

Abayobozi bo muri Indoneziya bahangayikishijwe bikomeye n’imibereho y’abaturage bo muri iki kirwa cya Sulawesi aho bahora bababuza kurya izi nyamaswa ngo hato badakomeza gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Uku guhangayika kw’aba bayobozi guterwa no kuba abaturage bo muri aka gace barya inyama yo ariyo yose batitaye kukuba iyo nyamaswa ishobora kuba yifitemo ubumara bwabagira nabi.

Abaturage bo muri aka gace babwiye AFP ko inyinshi muri izi nyamaswa abahigi bo muri aka gace bazikura mu mashyamba ya kure cyane maze bakazizana kuzcururiza mu isoko ryabo rya riri mu mujyi wa Tomohon.

Inzego za Leta kimwe n’inzego zitegamiye kuri leta ziharanira kurengera inyamaswa n’ibidukikije zahagurukiye ikibazo cy’aba bantu bahohotera inyamaswa bishakira kuzirya bakaba barashyizeho igihano cy’imyaka 5 ku muntu wese uzajya ufatanwa inyama z’inyamaswa cyane cyane inkende cyangwa inguge.

Uretse gushyiraho ibi bihano kandi, inzego zitegamiye kuri Leta zasabye ko mu nteganyanyigisho zo mu mashuri hakagombye gushyirwamo amasomo ajyane no kubungabunga inyamaswa ndetse banasaba ko mu nsengero hajya higishwa ko umuntu akwiye kurinda no kubungabunga imibereho y’inyamaswa.

JPEG - 153.8 kb
JPEG - 135.1 kb
JPEG - 94.9 kb
JPEG - 104.7 kb
JPEG - 161.7 kb
JPEG - 146.8 kb
JPEG - 129.1 kb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...