konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

ADEPR yambuye amasakaramentu Tom Rwagasana na bagenzi be

 ADEPR yambuye amasakaramentu Tom Rwagasana na bagenzi be
11-01-2018 saa 16:40' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2577 | Ibitekerezo 1

Nyuma yo kuvugwaho amakosa arimo kunyereza umutungo n’ibindi byaha bikomeye byabaviriyemo kwamburwa inshingano z’Ubupasiteri n’ubundi budahangarwa, abahoze ari abayobozi ba ADEPR barimo Bishop Tom Rwandasana, wari umuvugizi wungirije na Mutuyemariya Christine wari ushinzwe ubukungu n’imari n’abandi bagera kuri bane bamaze kwamburwa no guhagarikirwa amasakaramentu muri iri torero aho batazongera kwemererwa gusangira n’abandi bakirisitu igaburo rigenewe abera.

Ibarwa dufitiye kopi yashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’Itorero ADEPR, ku wa 06 Ukwakira 2017, yamburaga inshingano zose zijyanye n’imirimo y’ubupasiteri aba bahoze ari abayobozi bakuru b’iri torero ku mpamvu z’amakosa yabagaragayeho yanabaviriyemo kugezwa mu nkiko.

Kuri ubu nk’uko amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com abishimangira bamwe muri aba bamaze no gukurirwaho amasakaramentu aho batangiye gukumirwa no guhezwa mu mihango yose ya gikirisitu irimo no gusangira n’abandi ku igaburo ryera.

Bamwe muri aba bahoze ari abayobozi bivugwa ko bamaze guhagarikwa n’amaparuwasi n’imidugudu bari basanzwe basengeramo harimo Eng. Sindayigaya Theophile wahoze ari Pasiteri muri Paruwasi ya Kamashashi, Mutuyemariya Christine wahoze ari DAF wa ADEPR akaba yari n’umudiyakoni ku mudugudu Kamashashi ndetse na Tom Rwagasana wahoze ari umuvugizi wungirije wa ADEPR nawe akaba yamaze guhagarikwa kw’igaburo ryera no guhezwa mu nama y’abakristo mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kicukiro Shell k’umudugudu wa Kagarama.

Rev.Pastor Nkurunziza Richard umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Kicukiro Shell yabwiye Iyobokamana dukesha iyi nkuru ko Tom Rwagasana yahagaritswe ku Cyumweru tariki 7 Mutarama 2018, aho kugeza ubu atemerewe kwegera igaburo ryera ndetse no kuba yakwitabira inama z’abakirisito

Rev. Pastor Richard kandi yakomeje avuga ko ibyaha Tom Rwagasana ashinjwa bifitanye isano n’ibyimicungire mibi y’umutungo w’itorero rya ADEPR yakoze ubwo yarakiri umuvugizi wungirije

Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Ephrem yabwiye Ukwezi.com ko ibijyanye no kubahagarika biba bifitwe mu nshingano n’umudugudu basengeraho cyane ko ari nabo baba bakurikirana ubuzima bwabo bwa buri munsi nk’abakirisitu babo.

Umuvugizi ariko kandi yavuze ko n’ubwo baba bahagaritswe ku buyobozi bwa ADEPR ku rwego rw’igihugu nta burenganzira baba bafite bwo kubihindura cyane ko iyo bibaye babigezwaho muri raporo y’umwaka
Bishop Tom Rwagasana wari umuvugizi wungirije wa ADEPR, ubu yamaze kwamburwa amasakaramentu Mutuyemariya Christine yari ashinzwe ubukungu n’imari, nawe yamaze guhezwa muri ADEPR


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Damas Kuya 12-01-2018

Abo batannye , buriya baciye akenge,baze tujye dusangira ku nkongoro ntagatifu yo kwa Yavani ku ryanyuma. Naho ingenieur uba pastoro we ABA yayobye.hari ibintu bitajyana kabisa.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...