konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Imbere ya Papa Francis, umusore yasabye umukunzi we ko bazabana abakirisitu barumirwa

Imbere ya Papa Francis, umusore yasabye umukunzi we ko bazabana abakirisitu barumirwa
31-08-2017 saa 09:53' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 6420 | Ibitekerezo

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ,Papa Francis yatunguwe bikomeye n’umusore wapfukamye imbere y’umukunzi we akamusaba ko yazamushyingira . Ni ibintu byatunguye abakirisitu b’i Vatican cyane ko uyu musore yari yasabye uburenganzira bwo kuganira na Papa ku bibazo bya Politiki biri mu gihugu akomokamo yagera imbere y’uyu mushumba agahitamo gutungura umukunzi we.

Daria Ramirez, Umukirisitu Gatolika ukomoka mu gihugu cya Venezuela kuri ubu akaba aba i Roma aho ari mu buhungiro hamwe n’umukunzi we Maryangel Espinal, bahuye n’Umushumba wa Kiliziya gatolika ku isi, Papa Francis mu rwego rwo kuganira ku bibazo bya Politiki biri mu gihugu cya Venezuela n’uburyo byashakirwa umuti. Daria ubusanzwe yahunze igihugu cye cya Vnezuela mu mwaka wa 2014 ku butegetsi bw’igitugu bwa Perezida Maduro

Amaze gutungura umukunzi we, Ramirez yabwiye Papa Francis n’abari aho ko uyu mukobwa bakundana nta kintu na kimwe yari azi ku byabaye cyane ko we yagiye kubona akabona umusore arapfukamye akuyemo impeta ahita amubaza ati “Ese uzambera umufasha?’

Uyu musore yavuze ko yari yateguye iki gikorwa cyo gutungura umukobwa bakundana, gusa ngo yabikoze mu ibanga rikomeye cyane ko biba bitoroshye kugirango umuntu abone uburenganzira bwo kuvugana na Papa kuko bisaba kwaka uruhushya Karidinali Christophn Schonborn ari nako byagenze uyu musore ahabwa uburenganzira bwo kubonana na Papa.

Uyu musore wari wazanye impeta mu buryo Papa atari azi cyane ko nk’uko ikinyamakuru Telegraph dukesha iyi nkuru kibitangaza ngo uyu musore yakuye impeta mu mufuka Papa Francis nawe ayibonye aratungurwa.

Papa Francis nawe akimara kubona uburyo uyu musore apfukamye imbere y’umukobwa amusaba kuzashyingiranwa nawe. Ubwo yahise abaza uyu mukobwa niba koko yemera gushyingiranwa n’uyu musore ari nabwo umukobwa yahise amera nk’ubuze aho akwirwa amagambo arabura arangije ahita yemera kuzashyingiranwa n’uyu musore hanyuma Papa abaramburiraho ibiganza abaha umugisha. Uyu musore yatunguye umukunzi we imbere ya Papa Francisi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...