konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kigali: Hateguwe igitaramo kizacocerwamo inkeke z’abakuze ku hazaza h’abakiri bato

Kigali: Hateguwe igitaramo kizacocerwamo inkeke z’abakuze ku hazaza h’abakiri bato
6-12-2017 saa 20:30' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 385 | Ibitekerezo

Urubyiruko rwo mu Itorero Bethesda Holly Church rifite icyicaro ku Gisozi hafi y’Agakinjiro riri gutegura igiterane kidasanzwe kizamara Icyumweru, kigamije gutegura ahazaza h’abakiri bato bagakura mu buryo bw’umubiri ndetse n’ubw’umwuka, bakazavamo abagore n’abagabo Imana yishimira.

Nyuma yo kubona ko hari ibibazo byinshi byugarije isi cyane cyane urubyiruko rwo mu minsi ya none, Itorero Bethesda Holly Church ribinyujije mu rubyiruko rurisengeramo rwashyizeho ngahunda y’igiterane kiba buri mwaka aho bafata umwanya uhagije bakaganira ndetse bakagirana inama zabaganisha mu nzira ya gikirisitu bagakura bazi Imana.

Iki giterane kimara icyumweru cyose, kizatangira tariki ya 12 Ugushyingo aho kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti ’Equiping The Next Generation’ bisobanuye gutegura urubyiruko ruzakurikiraho.

Bamwe mu bategura iki giterane bavuga ko impamvu nyamukuru yatumye bafatira ku nsanganyamatsiko yo gutegura urubyiruko ruzakurikiraho ari uko bigaragara ko muri iyi minsi urubyiruko rwugarijwe n’ibigusha byinshi ndetse ko usanga n’ababyeyi bafite ubwoba bw’ahazaza h’abana b’Abanyarwanda by’umwihariko abo mu itorero rya Bethesda Holly Church .

Ababyeyi bavuga ko iyo bitegereje neza ibiri kuba muri iyi minsi bibatera ubwoba ndetse ngo bakabona ko bishoboka cyane ko ibyabaye mu gihe cya Yosuwa bishoboza kuzongera kuba mu Rwanda cyangwa ku Isi muri rusange hatagize ikikorwa .

Uru rubyiruko ruri gutegura iki giterane kandi, ngo nyuma yo gusanga buri wese yihugiyeho muri iyi minsi ku buryo n’ababyeyi batabona umwanya uhagije wo kwigisha abana ibijyanye no kumenya Imana, babonye ko hari icyo ubwabo bakora maze bagatangira gutegura urubyaro ruzakurikiraho gukura ruzi Imana.

Abazaza muri iki giterane bateguriwe inyigisho zidasanzwe zirimo amahame yabafasha gutegura urubyaro ruzakurikiraho rugakura ruzi Imana ndetse n’icyo urubyiruko rusabwa kugira ngo rube urubyaro ruzagirira isi akamaro.

Muri iki gitaramo kandi hazaba harimo abavugabutumwa bakomeye bazaba bigisha ijambo ry’Imana barimo Ev. Kwizera Emmanuel, Paster Senga Emmanuel, Hategekimana S. Hubert ndetse na Rev. Pastor Rwibasira Vincent.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...