konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Aba opozisiyo ba Afurika bagiye biyita aba Perezida kandi batsinzwe amatora

Aba opozisiyo ba Afurika bagiye biyita aba Perezida kandi batsinzwe amatora
11-12-2017 saa 19:58' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2455 | Ibitekerezo

Mu mateka ya Afurika, Moshood Abiola wa Nigeria, Etienne Tshisekedu wa RDC, Kizza Besigye wa Uganda, Raila Odinga wa Kenya, Jean Ping wa Gabon n’abandi benshi bakunze kurangwa no kutavuga rumwe n’ubutegetsi mu bihugu bya Afurika ndetse bakagerageza no kwiyitirira aba Perezida b’ibihugu byabo kandi batsinzwe amatora.

Muri iyi nkuru turagaruka kuri bamwe muri aba ba Opozisiyo baranzwe no kutemera gutsindwa ndetse bakiyita aba Perezida kandi muby’ukuri igihugu gifite umuyobozi wanatsindiye kukiyobora binyuze mu matora ndetse n’icyizere yagiriwe n’umubare munini w’abanya gihugu.

Kuri ubu hagezweho Raila Odinga uhagarariye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya. Uyu mugabo akaba n’impirimbanyi ikomeye muri Politiki ya Kenya yari yateguye umugambi wo kurahira nka Perezida w’iki gihugu, Gusa nk’uko Ikinyamakuru The Nation giherutse kubyandika kigira inama uyu Raila Odinga "Mbere yo kurahirira kuba Perezida uzabanze wumve amajwi y’abagushyigikiye"

Raila Odinga usa n’uwumviye izi nama zari zikubiye mu ibaruwa ifunguye yanyujijwe kuri iki Kinyamakuru, yanditswe n’uwitwa Wamwere nawe ufatwa nk’abakomeye muri Politiki ya Kenya. Kuri ubu hagezweho inkuru ivuga ko Raila Odinga yahagaritse umugambi yari afite wo kurahira nka Perezida wa Kenya ku itariki 12 Ukuboza ku munsi w’ubwigenge (Jamhuri Day).

Si Raila Odinga gusa nk’uko twabivuze dutangira iyi nkuru tugiye kubagezaho abandi bayobozi bagiye bavuga ko ari ba Perezida kandi muby’ukuri igihugu gifite Perezida

1.Etienne Tshisekedi

Mbere y’uko Tshisekedi apfa aguye i Brussels muri Gashyantare 2017,yari umwe mu bahangayikishije Leta ya Mombutu Sese Seko w’icyahoze ari Zaire ariyo RD Congo y’ubu yayobowe na Laurent Kabila akaza kuyisigira umuhungu we Joseph Kabila ukiyoboye kuri ubu.

Uyu Tshisekedi ugereranywa na Odinga ntiyigeze na rimwe arambirwa ndetse yahoranaga icyizere n’inzozi zo kuba Perezida wa DRC. Ikindi yari ayoboye amashyaka menshi atavuga rumwe n’ubutegetsi muri iki gihugu ndetse bahoraga bakora ibishoboka byose ngo bagere ku butegetsi.

Uyu Tshisekedi afite byinshi ahuriyeho na Raila Odinga cyane ko nawe yabaye Minisitiri w’Intebe mu gihugu cye kimwe na Raila wigeze kuba Minisitiri w’Intebe muri Kenya.

Tshisekedi yabaye Minisitiri w’Intebe ashyizwe kuri uyu mwanya na Mombuti nyuma aza guhinduka umwe mu bamurwanya ku rwego rwo hejuru bijya gusa cyane na Odinga watunguye benshi ubwoo Perezida Daniel Arap Moi yamugiraga Minisitiri w’Intebe nyuma akaza kujya mu barwanya ubutegetsi bwe ndetse agahita aba n’umuyobozi w’amashyaka yose yari yishyize hamwe mu mugambi wo kurwanya ubutegetsi.

Kimwe na Odinga Tshisekedi nawe yavugaga ko agomba kurahizwa n’abaturage cyane ko ari kubwa Mombuti ndetse no kubwa Kabila (Umuhungu na Se) uyu mugabo yabaga yatsinzwe amatora ariko ntahweme kugaragaza ko hajemo amanyanga bityo ariwe Perezida.

2. Dr Kizza Besigye Kifefe

Mu mwaka ushize wa 2016, hari mu kwezi k’Ugushyingo ubwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanaga amashusho agaragaza uyu Dr Besigye arimo arahira nka Perezida wa Uganda, icyo gihe kandi yarahiraga nibwo na Museveni yari arimo arahira ndetse ibirori byabo bombi byabereye umunsi umwe n’ubwo ibya Besigye byabereye ahantu hatamenyekanye dore ko uyu mugabo yaje no guhita atabwa muri yombi azira iki cyaha cyo kurahira atabifitiye ububasha.

3.Jean Ping

Umwaka ushize mu gihugu cya Gabon, Uwitwa Ping akaba n’umuyobozi w’abatavuga rumwe na Leta iriho yabwiye yahagaze imbere y’itangazamakuru yemeza ko ariwe Perezida nyuma y’uko Ali Bongo yari amaze iminsi amutsinze mu matora, uku kwiyita Perezida kwa Jean Ping biri mu byatumye imbaga y’abaturage bapfira mu myigaragambyo yahuzaga abashyigikye uyu Ping bavuga ko ariwe Perezida mu gihe Polisi yo yafatanyaga n’izindi nzego z’umutekano mu kubahagarika

Imyigaragambyo y’abashyigikiye Jean Ping kandi yaranguye batwitse inyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu ndetse n’ibiro bya Ping biterwaho igisasu gihitana babiri.

4.Moshood Abiola

Muri Nigeria, Umugabo witwa Moshood Abiola wabayeho muri za 1992yaserereje cyane ubutegetsi bwa Gisirikare buyobowe na Generali Sani Abacha.
Uyu Abiola nawe yigeze gushaka kwiyita Perezida muri 1993 gusa ntabwo byamuhiriye dore ko yahise afungwa imyaka ine yose azira ibi byaha byo kwiyita umukuru w’igihugu no kubangamira Itegeko Nshinga.

Uyu Abiola akimara kuva muri gereza yagiranye ibiganiro n’intumwa za Leta zunze ubumwe za America zirimo uwari umunyamabanga mukuru Susan Rice, n’uwari umwungirije Thomas Pickering ndetse n’uwari Ambasaderi Bill Twaddell.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...