konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ibisubizo ku bibazo byacu bikomeye biri aha muri Afurika-Perezida Kagame

Ibisubizo ku bibazo byacu bikomeye biri aha muri Afurika-Perezida Kagame
21-12-2017 saa 15:33' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 985 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko ibisubizo ku bibazo byugarije Afurika biri imbere muri Afurika bityo abatuye uyu mugabane bakwiye gufatanya gushaka ibyo bisubizo binyuze mu kubyaza umusaruro amahirwe bafite

Perezida Kagame uri I Khartoum muri Sudan mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, yagarutse kuri ubu butumwa kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukuboza 2017, ubwo yagezaga ijambo ku banyeshuri biga muri International University of Africa iherereye i Khartoum mu Murwa Mukuru wa Sudani, ku butumire yahawe n’umuyobozi w’iyo kaminuza.

Muri iri jambo Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika bikeneye gukorana, ndetse ko ubu hari impamvu nyinshi zituma ubwo bumwe ari ngombwa cyane kurusha uko byari bimeze mu bihe byashize.

Yagize ati “Umugabane wacu uracyari muto, uratera imbere kandi mu buryo bwihuse. Afurika ubu igira uruhare rugaragara kandi mu buryo bwiza, mu bikorwa bireba Isi muri rusange.”

Yakomeje agira ati “Ibisubizo ku bibazo byacu bikomeye biri aha, muri Afurika. Ni naho byahoze, ariko bitewe n’impamvu zitandukanye, rimwe na rimwe tukanabihatirwa, tukiringira abandi kandi mu nyungu zabo.”

Yabwiye abo banyeshuri ko uyu munsi bo bafite ibikenewe byose ngo bafashe uyu mugabane kuba uwo ukwiye kuba wo.

Yakomeje agira ati “Ntabwo ari ikintu cyoroshye kuba abanyeshuri b’iyi kaminuza baturuka mu bihugu birenga 70, byiganjemo ibyo muri Afurika. Mubitse hano ubukungu bw’ibitekerezo kandi mufite uruhare runini mugomba kugira mu kubaka umugabane mwiza.”

Yagaragaje ko hari ingingo eshatu bashobora kwibandaho bafatanyije, iya mbere ikaba guha agaciro ibyo abantu batandukaniyeho ariko bakitsa cyane ku bumwe igihugu gifite.asaa ko bose bagira uruhare mu kubaka iyo migirire ya Afurika, ikaba umugabane utekanye kandi ushobora kubaka ubufatanye n’ibindi bice by’Isi.

Yakomeje agira ati “Ibyo bivuze guharanira kubaka politiki nziza kandi itanga umusaruro, isubiza ibibazo byacu kandi ijyanye n’amateka yacu.”

Yakomeje agira ati “Dukwiye kwicungira umutekano ubwacu tukanita no ku mibereho yacu ubwacu. Nta muntu ibyo uzabiduhera ubuntu. Icya kabiri, tugomba kwihutisha ukwishyira hamwe nka Afurika, haba mu bukungu na politiki. Umutungo munini n’amahirwe bya Afurika byagiye bigirira akamaro abandi, mu gihe kirekire cyane.”

Yunzemo ati “Ubucuruzi n’ishoramari ni urugero rumwe rukomeye, ari nayo mpamvu gushyiraho uburyo bworoshya gukorana ubucuruzi kuri uyu mugabane ari ingenzi cyane. Ntabwo bikwiye kuba bigoranye gukorana ubucuruzi muri Afurika, nk’uko bimeze hagati ya Afurika n’ibindi bice by’Isi.”

Yavuze ko ibyo bidakwiriye, ariko ko guhuza imbaraga byatanga uburyo bwo guhangana n’izo ngorane kurusha uko igihugu cyashaka kubikora ukwacyo.

Yakomoje ku mavugurura ari gukorwa mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), agamije gutuma uyu muryango uhamya neza intego zawo ukihaza mu mikoro, ibintu bikenewe cyane mu kubaka ahazaza ha Afurika.

Yakomeje agira ati “Nshimishijwe no kuvuga ko umubare munini w’ibihugu birimo Sudani n’u Rwanda byatangiye gushyira mu bikorwa gahunda y’umusoro wa 0.2 ku ijana ku bitumizwa mu mahanga bimwe na bimwe, agenerwa gutera inkunga ibikorwa bya AU.”

“Iyi gahunda igamije gutuma Afurika Yunze Ubumwe idakomeza kugendera cyane ku bafatanyabikorwa b’ahandi, ubundi yite cyane ku nyungu n’ibintu by’ingenzi Afurika yihitiyemo.”

Yavuze ko umunsi Afurika izaba iri ku murongo, aribwo izabasha kubaka ubufatanye bubyara inyungu n’imikoranire n’ibindi bice by’Isi.

Ingingo ya gatatu, Perezida Kagame yavuze ko ari ukubyaza umusaruro amahirwe azanwa no guhura kw’ibihugu byabo n’amahanga muri rusange.

Yakomeje agira ati “Ibyo bivuze gushyira imbaraga mu kongera ubushobozi bw’abaturage bacu by’umwihariko urubyiruko, binyuze mu burezi n’ikoranabuhanga mu isakazamakuru, kugira ngo Abanyafurika babashe guhatana n’abandi mu bumenyi, ari nabyo bizana iterambere.”

Yunzemo ati “Kugira imyumvire y’uko ugomba kugera ku byo ushaka no gufata ibintu ukabigira ibyawe nta mafaranga bisaba, ariko ni ingenzi mu guteza imbere umugabane wacu. Dufite uburyo n’ubushobozi bwo kubikora, hano muri Afurika, kandi ni inshingano zacu.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko bikwiye kumvikana nk’ibintu byihutirwa, asaba abo banyeshuri gukoresha ubumenyi n’impano bifitemo mu guhanga amahirwe no kubaka imibereho myiza ku bandi.

Perezida Kagame muri uru ruzinduko muri Sudani yaherekejwe n’abandi bayobozi bakuru b’Igihugu barimo; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo,Minisitiri w’Ingabo Gen.James Kabarebe ndetse na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda , Vincent Munyeshyaka


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...