konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kenya: Odinga yagererangije ubuyobozi buriho n’inturo, ngo mu mezi 3 zigomba kuba zishwe

Kenya: Odinga yagererangije ubuyobozi buriho n’inturo, ngo mu mezi 3 zigomba kuba zishwe
4-12-2017 saa 12:37' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1578 | Ibitekerezo

Raila Odinga usanzwe atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, yagereranyije abayobozi b’iki gihugu n’injangwe zo mu ishyamba (inturo), avuga ko mu gihe cy’amezi atatu zigomba kuba zishwe izindi zirukanwe ku butegetsi.

Raila Odinga uherutse gutsindwa amatora yari ahanganyemo bikomeye na Perezida Uhuru Kenyatta, yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo 2017, ubwo bari mu muhango wo gushyingura umukambwe Bishop Jane Akoth wagize uruhare rukomeye mu ishingwa rya NASA.

Ikinyamakuru The Star cyandikira muri Kenya kivuga ko Raila Odinga uyobora ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, yavuze ko ari mu bikorwa byo gutegura uburyo bwo guhirika ingoma ya Perezida Uhuru Kenyatta ndetse n’ishyaka ayoboye rya Jubilee mu gihe kitarenze amezi atatu.

Odinga yavuzeko NASA ifite uburyo bwinshi bushoboka bwamaze kunozwa neza bazakoresha bashyira ku ndunduro ubutegetsi bwa Uhuru Kenyatta, ishyaka rye rya Jubilee ndetse n’abamushyigikiye bose.

Yagize ati “Tugiye gushyira igitutu kuri Jubilee na guverinoma ya Kenya yose ku buryo mu mezi atatu bagomba kuba bazinze utwabo .”

Yakomeje avuga ko NASA ifite abaterankunga benshi b’imiryango mpuzamahanga myinshi biyemereye kuzabafasha ibishoboka byose mu gushyira iherezo ku butegetsi bwa Jubilee.

Ati “Dufite Imiryango mpuzamahanga ikomeye iri kudutera ingabo mu bitugu ndetse hari n’Abanyakenya bakomeye baturi inyuma bategereje kubona Ishyaka na Jubilee n’abamari baryo bose bameneshejwe bagasubira iwabo amara masa.”

Odinga yavuze ko abarwanashyaka ba Jubilee ari injangwe zo mu ishyamba [inturo] zigomba guhigwa zikicwa izindi zikameneshwa.

Yagize ati “Dufite uburyo bwinshi dushobora gukoresha twikiza inturo, dushobora kuzica imitwe dukoresheje imihoro, kuzicisha amasasu tukazijugunya mu migezi nka Nzoia n’ibindi.

Raila Odinga utaremera ko yatsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu, aherutse gutangaza itariki nawe azarahira nka Perezida wa Kenya aho kugeza magingo aya akivuga ko Uhuru Kenyatta atigeze atsinda amatora.

Odinga yavuze ko yiteguye kurahira ku itariki 12 Ugushyingo 2017, akaba yarabihuje n’ibirori byo kwizihiza imyaka 53 babonye ubwigenge nabyo bisanzwe bibakuri iyi tariki.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...