konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kizito Mihigo ntiyibagiranye, imyaka ibiri si myinshi ntaragerwaho - Umuvugizi w’inkiko

Kizito Mihigo ntiyibagiranye, imyaka ibiri si myinshi ntaragerwaho - Umuvugizi w’inkiko
26-10-2017 saa 09:48' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 25976 | Ibitekerezo 18

Umuhanzi Kizito Mihigo ufungiye muri gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere mu mujyi wa Kigali, ubu amaze imyaka itatu n’igice afunzwe ariko akaba mu mategeko agifatwa nk’umwere kuko atarahamwa n’ibyaha mu buryo ndakuka, dore ko ategereje kongera kugezwa imbere y’urukiko rw’Ikirenga ariko Umuvugizi w’Inkiko avuga ko atibagiranye, ahubwo ngo ntaragerwaho kandi imyaka ishize ubujurire bwe butaraburanishwa ngo si myinshi ukurikije umubare w’imanza ziba mu rukiko rw’Ikirenga.

Tariki 4 Mata 2014 niyo tariki bivugwa ko Kizito Mihigo yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda akurikiranyweho ibyaha by’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba no gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Gusa tariki 15 Mata 2014, nibwo Polisi yamweretse itangazamakuru, nyuma y’igihe yaraburiwe irengero maze hatangazwa ibyaha akurikiranyweho nawe ubwe yiyemereraga. Ubu hashize imyaka itatu n’igice, ariko kugeza ubu akaba ategereje ko iby’urubanza rwe bisobanuka kuko afunzwe nk’utarahamwa n’ibyaha nyuma yo kujuririra ibihano yari yarahawe.

Tariki 27 Gashyantare 2015, nibwo Kizito Mihigo yahamijwe ibyaha bitatu birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi, hanyuma ahanishwa igifungo cy’imyaka 10. Gusa yahise ajurira, kugeza ubu bikaba bitegerejwe ko azongera akagezwa imbere y’urukiko rw’ikirenga aburanishwa kuri ibi byaha.

Nyuma yo kujurira ariko, hashize igihe kirenga imyaka ibiri n’igice urubanza rw’ubujurire bwe rutaraburanishwa ndetse n’itariki yo kuburana ntiramenyekana kandi nta n’icyizere ko ruzaburanishwa vuba. Nyuma yo kubona umwaka wa 2015 urangiye atarahabwa itariki yo kuburana ndetse n’umwaka wa 2016 akabona urimbanyije, Kizito Mihigo mu ntangiro z’umwaka ushize yandikiye urukiko rw’Ikirenga abatakambira asaba ko yahabwa itariki ya vuba yo kuburana, ariko bamubwira ko ibyo bitashoboka, ko hari abandi benshi bajuriye mbere ye kandi nabo bakaba ari abanyarwanda bafite uburenganzira nk’ubwe, bityo akaba agomba gutegereza akagerwaho, igihe cyazagera akazamenyeshwa igihe azaburanira.

Umuvugizi w’Inkiko z’u Rwanda, Itamwa Emmanuel, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko igihe gishize Kizito Mihigo ajuririye igihano yahawe, atari kinini akurikije umubare w’imanza ziba ziri mu rukiko rw’Ikirenga. Yagize ati: "Kizito Mihigo ntiyibagiranye kandi imyaka ibiri si myinshi ukurikije imanza ziba ziri mu rukiko rw’Ikirenga, ahubwo ntaragerwaho kandi bagenda baburanishwa bitewe n’igihe ibirego byabo byakiriwe. Ntabwo mu rukiko rw’Ikirenga bagena itariki yo kuburanisha bagendeye ku muburanyi ahubwo bagendera ku kirego n’igihe cyatangiwe, ubu rero ntaragerwaho ni ugutegereza nagerwaho muzabimenya."

Igihe nikigera Kizito Mihigo akaburanishwa, ntazigera ahabwa igihano kirenga imyaka 10 yari yakatiwe mbere. Kuba ubushinjacyaha bwo butarajuririye iki gihano yari yahawe, bituma Urukiko rw’Ikirenga rutamuha igihano kirenze icyo yahawe n’Urukiko rukuru, bivuga ko ibihano bishoboka ari imyaka 10 cyangwa iri munsi yayo, cyangwa se kugirwa umwere urukiko rusanze icyaha kitamuhama. Ubu amaze imyaka ikabakaba itatu n’igice afunzwe by’agateganyo, ariko nakatirwa imyaka azaba amazemo izakurwa mu gihano yaba yahawe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 18
senzoga Kuya 8-11-2017

Uyu mugabo ngo ni Itamwa ashobora kuba yirata cyangwa afite ubudahangarwa mu kwinjira muri Gereza. koko ngo imyaka ibiri muri Gereza si myinshi? Ngo agahwa kari kuwundi karahandurika koko. Ubuse ari kwiga Phd wenda ngo ari kwihanganishwa? uwakujyanayo nibura ijoro rimwe nibwo wakumva ko yarenganye. Aba banyamategeko b’Abashinyaguzi nibo bimana ubutabera bageramo nabo bagatangira kuvuza induru ngo nta butabera buba mu Rwanda kandi ari umuco mubi bimitse w’ubwirasi.

Runiga Kuya 4-11-2017

Kizito ni uwacu. Yasabye imbabazi akwiye kuzihabwa

kabaka Kuya 30-10-2017

umuntu witwa brother ndamushimye kuri commet ye

kabaka Kuya 30-10-2017

umuntu witwa brother ndamushimye kuri commet ye

Sébastien Kuya 29-10-2017

Kizito akwiye kurekurwa kabisa.

soso Kuya 29-10-2017

Ndasubiza Rwasubutare, uko bamwibutse nicyo wagatinzeho.. justice delayed..justice denied, hari benshi bari bamurinyuma bahamagawe, bahabwa itariki sinzi rero niba ari Imanza za politique zitinda gusa nabyo.muzatubarize.

Boneraho Kuya 28-10-2017

Abanyarwanda Ubu bazahumuka ryari koko? Ngo Kizito yashatse kwica Kagame? Ngo kuri whatsaap ? Ubu ibi ntimubona ko ari nka biriya bya ba Rwigara?

ok Kuya 28-10-2017

Dutegereze unwanzuro wurubanza

ok Kuya 28-10-2017

Dutegereze unwanzuro wurubanza

Umwere Kuya 28-10-2017

Hhh..! Hano hari unshekeje ngo ni umwere kuko nta muntu yishe! Icyaha ni ukwica gusa se?! Ahubwo se ko yari yaracuze umugambi wo kwica (conspiracy), akaba abyemera; wowe umugira umwere nka nde? Ahubwo nta n’ubwo ateze kuba umwere

Ngaboyamahina Kuya 28-10-2017

Uwiyise Rwasubutare aragereranya amasaka n’amasakaramentu. Uwo Nkusi Godfrey sinumvise ngo afungiye gufata umwana ku ngufu? None se bihuriye he n’ibivugwa muri iyi nkuru? Niba umubabaye cyangwa mwarasangiraga izo miliyoni ugende umusure, ureke n’abashaka kwibuka umuhanzi wacu bamwibuke. Naho kuvuga ko iyo umuntu ataracirwa urubanza ku buryo ndakuka aba akiri umwere, byo si uyu munyamakuru ubigena ahubwo ni itegeko. Niko bimeze

Arielle Kuya 27-10-2017

Kizito Mihigo kugeza ubu ni umwere

gasana janvier Kuya 27-10-2017

Ariko abandika mu binyamakuru mujye mwandika mubanje gukosora no gushungura Ibyo mwandika. kuvuga ngo umuntu ni umwere kugeza ubu kandi yarahamijwe icyaha namategeko ndetse nawe yiyemerera icyaha ni ikimenyetso cyo kutita ku buremere bw’ibyo wandika ndetse nisura yawe imbere yabazabusoma

umuhire Kuya 26-10-2017

Ni umwere. Ni imfura yarabigaragaje mu miburanishirize ye ntiyigeze agorana...kandi Kizito Mihigo nta muntu yishe

nzamuramvaho Kuya 26-10-2017

Delay in justice is equal to injustice

Rwasubutare Kuya 26-10-2017

Abona ariwe ubabaje kurusha ba Nkusi Godfrey basoraga za millioni nyinshi? Bajye bakora ibyaha bafite Plan B. Amere nkumusilikare kurugamba ntawumuririra. Nonese iyo gahunda zabo zicamo ibintu biba bimeze bite? Ntibari kwica,bagafunga,bakamenesha,abandi bakabirukana kumirimo? Ahame hamwe kuko na Bizimungu yari Prezida kandi yababariwe amaze imyaka itanu nkanswe ngo amaririmbyi. Ahubwo nkuwo muba mumwibutse gute?

Inshuti Kuya 26-10-2017

Nshuti yacu KIZITO, turagusabira ngo nyagasani akuvane muri gereza kuko waharaniye kenshi kumwamamaza mu bihangano byawe. Birashoboka kugwa mu cyaha kandi nk’uko tubikurikirana,wasabye imbabazi. Humura rwose uzazihabwa. Umukuru w’igihugu cyacu twamwiherewe n’Imana, akunda umunyarwanda wese wisubiraho,mu mico ye akarangwa n’indangagaciro NYARWANDA. Imana yacu imuhe umugisha kandi nawe yibuke akaga urimo ikubohore. Nyagasani YEZU n’abane na-we.

brother Kuya 26-10-2017

"Justice delayed, justice denied." They use to say.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...