konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

MU MAFOTO: Irebere inyubako y’agatangaza Robert Mugabe n’umuryango we biberamo

MU MAFOTO: Irebere inyubako y’agatangaza Robert Mugabe n’umuryango we biberamo
27-11-2017 saa 09:44' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 15622 | Ibitekerezo 9

Hagaragajwe inzu y’agahebuzo y’umukambwe Robert Mugabe uherutse kwegura ku mwanya wa Perezida wa Zimbabwe, yiberamo n’umuryango we ikaba iherereye mu mujyi wa Harare.

Iyi nzu umuryango wa Robert Mugabe wiberamo yubatse mu murwa mukuru wa Harare, yubatswe n’Ikompanyi ikoira iby’ubwubatsi yo muri Serbiya ndetse igishushanyo mbonera cyayo kikaba cyarashushanyijwe n’abahanga mu by’ubwubatsi bo mu Bushinwa nk’uko ikinyamakuru the Zimbabwean kibitangaza.

Iyi nyubako y’akataraboneka y’umuryango wa Robert Mugabe, ifite ibyumba 25 ndetse ikaba yarahawe akazina ka ‘Blue Roof’ kubera uburyo budasazwe yubatswemo.

Ikinyamakuru The Zimbabwean gikomeza kivuga ko iyi nyubako y’akataraboneka izengurutswe n’ibiyaga bibiri, ndetse ngo ikaba yubatse mu buso bungana na hegitari 44 zose za Mugabe n’umuryango we.

Iyi nzu kandi ngo izengurutswe na Camera zo ku rwego rwo hejuru aho ugiye kuyinjiramo wese zitangira kumubona no kubika amashusho ye akiri mu bilometero byinshi. Gusa ariko n’ubwo iyi nyubako ihenze cyane, ntabwo harabasha kumenyekana akayabo yaba yaratwaye mu kuyubaka.

JPEG - 75.1 kb

Aha ni mu rugo rwa Robert Mugabe

JPEG - 65.2 kb
JPEG - 53.9 kb

Aha ni muri kimwe mu byumba Robert Mugabe n’umugore we baruhukiramo

JPEG - 64.6 kb

Rumwe mu ruganiriro rugize inyubako ya Robert Mugabe

JPEG - 65.7 kb

Iyi niyo shusho y’iyi nyubako y’akataraboneka ya Rubert Mugabe

JPEG - 59 kb
JPEG - 62.5 kb
JPEG - 48.9 kb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 9
gqg Kuya 13-12-2017

Birarenze. Ntabwo yari perezida yari UMWAMI. Mbega mbega inzu. Harya buriya yayubatse mu mushahara gusa ra? Ariko birashoboka kuko yategetse imyaka myinshi. Genda Grace wabayeho!!!!!!!

Philbert Kuya 28-11-2017

Ndemeye kabisa!
Mubigaragara abanyazimbabwe baragaragaza ubudasa muburyo bari gukemura ikibazo cy’uyu musaza Robert

sad Kuya 28-11-2017

Yayaya, mbega Inzu! harabantu bariye isi kbsa ikibazo nukuba munzunkiyi nyuma ukazapfa ukayisiga, icyambere nugukizwa k
bsa

eric Kuya 28-11-2017

yarategetsepe!ariko ntiyita kubachomel bigihugucye nukwigwizahogusa ubwose wab umena ibyokurya undi amazeka biri aburara ubwo ngowarakize? nihatar kbx nzabambarirwakbx.

eric Kuya 28-11-2017

yarategetsepe!ariko ntiyita kubachomel bigihugucye nukwigwizahogusa ubwose wab umena ibyokurya undi amazeka biri aburara ubwo ngowarakize? nihatar kbx nzabambarirwakbx.

mabuneri Kuya 28-11-2017

inzu yange iruta iyi kubera ubwiza bwayo nyiraramo nkarota Imana
nubwo isakaje ibyatsi ngatura mu manegeka.twese muhumure
tuzatura neza mwijuru.ibi ntibigukange.bahishe amafranga
yayubatse iyange yatwaye induhije ibihumbi 150 byu Rwanda.
nashizemo namashanyarazi aribyo.mbaye iki ko nshimira Imana?

kanyarwanda Kuya 27-11-2017

Ngo yarakoze!!? Cyangwa ahubwo yasahuye rubanda!!? Igihugu yacyatse abongereza akigira akarima ke kugiti cye umuryango n’ inshuti ze!

Muchina Kuya 27-11-2017

Mbega nzizawe irarusha niya Obama kandi Ngo yarabaye president of USA

dada Kuya 27-11-2017

Umukabwe yarakoze pe niyiruhukire yirire amagugu.mbeginzu nziza!!!

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...