konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Mugabe ntiyagaragaye mu irahira rya Mnangagwa wamusimbuye- AMAFOTO

Mugabe ntiyagaragaye mu irahira rya Mnangagwa wamusimbuye- AMAFOTO
24-11-2017 saa 13:31' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 7542 | Ibitekerezo 1

Emmerson Dambudzo Mnangagwa w’imyaka 75, amaze kurahirira kuba Perezida wa Zimbabwe mu nzibacyuho ingana n’iminsi 90 mu gihe hategerejwe gutegurwa amatora y’ugomba kuyobora Zimbabwe. Gusa nk’uko bamwe bari babyiteze, Umukambwe Robert Mugabe ntiyakandagiye ahabereye uyu muhango ngo ahereze ububasha umusimbuye kuri izi nshingano zo kuyobora Zimbabwe.

Perezida Emmerson D Mnangagwa asimbuye kuri uyu mwanya Umukambwe Robert Gabriel Mugabe weguye ku wa Kabiri Tariki 21 Ugushyingo 2017, hari hashize imyaka 37 ari ku butegetsi gusa aza kubwamburwa n’igisirikare cyabanje guhakana ko cyateguye kumuhirika ariko amaherezo biza kugaragara ko ari umugambi wari warateguwe.

Uyu muhango w’irahira rya Emmerson Mnangagwa bakunze kwita ingona, yari kumwe n’umufasha we Cde Auxillia Mnangagwa. Uyu muhango wayobowe na Perezida w’urukiko rw’ikirenga muri Zimbabwe, Luke Malaba wari witabiriwe n’abantu ibihumbi n’ibihumbi bari baje mu byishimo byo kubona bwa mbere aho perezida w’iki gihugu arahira.

Uyu muhango kandi wari witabiriwe na bamwe mu bakuru b’ibihugu ndetse n’abahagarariye za Guverinoma z’ibihugu byabo ibya Afurika no hanze yaho. Muri aba bayoboziz bakuru baturutse mu bindi bihugu harimo Perezida Ian Khama wa Botswana, Visi Perezida wa Namibia ,Nickey Iyambo n’abandi batandukanye .

Abaturage ba Zimbabwe bagaragaje kwishimira bikomeye Perezida mushya w’igihugu cyabo cyane ko mukambwe w’imyaka 93 wari umaze imyaka 37 abayobora bamushinjaga ruswa ,kwigwizaho imitungo ikindindetse no kubayoboza igitugu no kwica abo batavuga rumwe nk’uko n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yakunze kubimushinja.

Mugabe kandi ashinjwa kuba yarashyigikiye ubwicanyi hagati mu 1980 bwibasiye abo mu bwoko bwa Ndebele buzwi cyane ku izina rya ‘Gukurahundi’ aho abashakashatsi basanze bwarahitanye abaturage bagera ku bihumbi 20.

Perezida Emmerson Mnangagwa yemeye ku wa Gatatu ubwo yageraga muri iki gihugu avuye mu buhungiro ko yagize uruhare runini mu bikorwa bya gisirikare byo gukuraho Mugabe, kuko bamumenyeshaga buri kintu cyose kibaye.



INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
kaka Kuya 24-11-2017

felestation muangagwa welcome zimbabwe

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...