konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Kagame yasabye ibihugu guhuza imbaraga mu gukumira ibikorwa by’iterabwoba

Perezida Kagame yasabye ibihugu guhuza imbaraga mu gukumira ibikorwa by’iterabwoba
13-11-2017 saa 16:43' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 908 | Ibitekerezo 1

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko hakenewe gushyira hamwe imbaraga kw’ibihugu mu kurebera hamwe impamvu nyamukuru zituma abaturage bishora mu bikorwa by’iterabwoba bikomeje kuza ku isonga mu bihungabanya umutekano n’umudendezo w’ibihugu.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2017, mu ihuriro mpuzamahanga ryita ku mahoro n’umutekano (Fourth Edition of International Forum on Peace and Security) riri kubera i Dakar muri Senegal ku nshuro yaryo ya 4.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byose bikwiye gufatanya kurebera hamwe impamvu nyamukuru ituma abantu bajya mu bikorwa by’iterabwoba hagamijwe kubakumira no guhagarika ibi bikorwa bihungabanya umutekano.

Yagize ati “Hari impamvu nyinshi n’isoko yabyo. Rero ntabwo hakwiye gushakwa igisubizo kimwe ahubwo ibisubizo byinshi n’imbaraga. Kurwanya iterabwoba bikwiye guhera mu kumenya igitera abantu kujya muri iyo mitwe y’iterabwoba, ntabwo ari impamvu imwe”

Yakomeje agira ati “Ni ngombwa nk’ibihugu gukorera hamwe, abo bafite ibibazo bagafatanya n’abatabifite kubikemura ntabwo bikwiye kuba imbaraga za gisirikare ahubwo gukorera hamwe bivuze ko buri gihugu cyakora ibishoboka mu gushakira umuti ibyo bibazo"

Perezida Kagame yasoje asaba ibihugu kuvuga ku guhuriza hamwe ibisubizo, umutekano, iterambere n’imiyoborere.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Kizito Kuya 17-11-2017

Ikibitera c ntibakizi? Kugirango umuntu afate umwanzuro wo kwiyahura biterwa nuko gupfa bimurutira kubaho, niba umuntu abona kubaho ntacyo bimaze ntakizere cy’ejo hazaza abona afata umwanzuro nubwo bamwe babifata nk’ubugwari ariko we aba akoze igikorwa cy’ubutwari atitaye k’uburyo abasigaye babibona. Uko ibifi binini bikomeza gukwarura ibifu bituma udufi duto dushira ubwoba bwo gupfa. Naho bitaraza mutegereze biri munzira. Abo bireba bariyizi kd nabazi ko bitabareba nibo babigwamo kuko batifuje kumva agahinda k’abababaye. Aho kubaho nk’utariho wapfa bikagira inzira kuko nubundi amaherezo y’inzira ni munzu no gupfa kose nugupfa. Abumva barumva.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...