konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Kenyatta yagaragaye mu buryohe asangira n’abana bato iminsi mikuru - Amafoto

Perezida Kenyatta yagaragaye mu buryohe asangira n’abana bato iminsi mikuru - Amafoto
18-12-2017 saa 14:36' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1542 | Ibitekerezo

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta,kuri iki cyumweru tariki ya 17 Ukuboza 2017, yasangiye iminsi mikuru n’abana bato baturutse hirya no hino mu gihugu barishimana bikomeye, aboneraho no kubifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire.

Perezida Kenyatta n’umufasha we bakiriye abana bato mu biro by’umukuru w’igihugu, barasangira, baridagadura birambuye ndetse bafata n’umwanya wo kuganira babaha impanuro ndetse banabifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2018.

Muri ibi birori byari byiswe ibya Noheli, hari hatumiwemo kandi abayobozi bakuru ndetse na bamwe mu basirikare n’abapolisi bakuru n’imiryango yabo, aho nabo bifatanyije n’aba bana.

Ibi birori byafashe umwanya utari muto, abana babyitabiriye bakinnye imikino itandukanye, bacurangirwa umuziki barabyina, bagenda kuri moto ndetse n’ibindi bitandukanye bakoranaga na Perezida Kenyatta.

Perezida Kenyatta n’umufasha we babyinanye n’abana bato, baridagadura byimazeyo maze banahabwa umwanya babaza Perezida wabo bimwe mu bibazo by’amatsiko bari bafite.

Nyuma yo kwidagadura no kuganira birambuye, abana basabanye na Perezida Kenyatta maze banasangira amafunguro bari bateguriwe.

JPEG - 636.2 kb
JPEG - 687.6 kb
JPEG - 556.6 kb
JPEG - 805.7 kb
JPEG - 1017.6 kb
JPEG - 995.9 kb
JPEG - 824.7 kb
JPEG - 885.3 kb
JPEG - 687.9 kb
JPEG - 1.3 Mb
JPEG - 757.4 kb
JPEG - 994.7 kb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...