konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Museveni yemeje itegeko rimuha ububasha bwo gukomeza kuyobora Uganda

Perezida Museveni yemeje itegeko rimuha ububasha bwo gukomeza kuyobora Uganda
3-01-2018 saa 09:02' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1662 | Ibitekerezo

Perezida Yoweri Museveni yasinye itegeko ryemeza ivugurura ry’itegeko Nshinga riherutse kwemezwa mu Nteko, rivanaho ingingo igena imyaka Perezida wa Uganda atagomba kuba arengeje, ikaba ari nayo yamubuzaga kuzongera kwiyamamariza Manda ya Gatandatu muri 2021.

Amakuru y’itorwa ry’iyi ngingo yatowe ku wa 20 Ukuboza 2017, yemejwe n’umunyamabanga ushinzwe itumanaho mu biro bya Perezida Linda Nabusayi nk’uko bitangazwa na Chimpreports dukesha iyi nkuru.

Iyi ngingo yari mu itegeko nshinga rya Uganda ubusanzwe yavugaga ko umuntu urengeje imyaka 75 atagomba kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida, ingingo itari kwemerera Museveni w’imyaka 73 kongera kwiyamamaza cyane ko muri 2021 azaba ayujuje. Kugeza ubu byamaze kwemezwa bidasubirwaho ko imyaka waba ufite yose ugomba kwiyamamariza kuri uyu mwanya ndetse na manda y’abadepite ivanwa ku myaka itanu ishyirwa kuri irindwi.

Iyi ngingo yatowe ku bwiganze bw’abadepite 317 abatayitoye bakaba ari 97 gusa n’ubwo hakunze kugaragara gukimbirana hagati y’Abadepite ubwo barimo biga kuri iri vugurura.

Ubwo yamaraga gusinya kuri iri tekeko Perezida Museveni yashimye cyane umurimo ukomeye wakozwe n’abadepite bagera kuri 317 avuga ko gukuraho imyaka Perezida atagomba kuba arengeje ari ikimenyetso cya demokarasi iri mu gihugu cya Uganda .

Gusinya iryo tegeko byamaganiwe kure n’inzego zitandukanye zirimo abayobozi b’amadini n’amatorero, basabaga Perezida Museveni ko uwo mushinga w’itegeko ahubwo yawusubiza abadepite bawusuzumye.


Perezida Museveni yamaze gusinya itegeko rivanaho imyaka ntarengwa k’umuntu ushaka kwiyamamariza kuba perezida wa Uganda


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...