konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Trump yarakajwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza amusubiza amwiyama

Perezida Trump yarakajwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza amusubiza amwiyama
30-11-2017 saa 11:31' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2399 | Ibitekerezo

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za America, yihanangirije Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Theresa May amubwira ko aho kwita kubyo Trump yanditse kuri Twitter ahubwo yashyira imbaraga mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba byugarije igihugu cye.

Ibi bije nyuma y’aho uyu Minisitiri w’Intebe, Theresa May, yagaragaye cyane yikoma Perezida Trump, ku gushyigikira amashusho yakwirakwijwe kuri Twitter n’itsinda ry’abahezanguni bo mu Bwongereza bagendera ku ngengabitekerezo y’irondaruhu.

Ayo mashusho yakwirakwije bwa mbere na Jayda Fransen, Umuyobozi wungirije w’iryo tsinda, arimo iyerekanaga umuntu wiswe umwimukira w’umuyisilamu akubita umwana w’umuhungu w’Umuholandi kugeza apfuye; iyerekana umuntu amenagura ishusho ya Bikira Mariya muri Syria n’iy’umugabo wurijwe inyubako agasunikwa hasi.

Perezida Trump yongeye gusangiza abamukurikira kuri Twitter barenga miliyoni 40 ayo mashusho (retweet), ntibyanyura Minisitiri w’Intebe, Theresa May. Umuvugizi we yavuze ko “bidakwiye ku muntu nka Perezida gushyigikira igikorwa nk’icyo.”

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Perezida Trump atazuyaje, yahise abwira May ko akwiye kwita ku kibazo cy’iterabwoba cyugarije igihugu cye akareka kwirirwa anenga amashusho yasangije abantu.

Yagize ati “Ntukibande kuri njye, ibande ku mutwe w’iterabwoba uri mu Bwongereza.

U Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashyira hamwe ndetse abenshi ntibatinya kuvuga ko bafitanye n’ubucuti budasanzwe ku buryo Theresa May ari we muyobozi wa mbere wasuye Trump muri White House muri Mutarama 2017 nyuma yo kurahirira inshingano zo kuyobora Amerika.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...