konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida w’umuherwe kurusha abandi muri Afurika agiye kuva ku butegetsi yafashe mu 1979

Perezida w’umuherwe kurusha abandi muri Afurika agiye kuva ku butegetsi yafashe mu 1979
24-08-2017 saa 21:03' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 25131 | Ibitekerezo 11

José Eduardo dos Santos umaze imyaka 38 ari Perezida w’igihugu cya Angola, agiye kuva ku butegetsi kuko atigeze yiyamamariza gukomeza kuyobora iki gihugu mu matora yabaye muri uku kwezi kwa Kanama 2017. Uyu mukuru w’igihugu, ni we Perezida w’umuherwe kurusha abandi muri Afurika.

Radiyo y’igihugu cya Angola niyo yatangaje bwa mbere ko José Eduardo dos Santos atazongera kwiyamamaza, kuko ishyaka rye ari naryo riri ku butegetsi ryamaze kugena uwari Minisitiri w’Ingabo witwa Joao Lourenço, ko ari we uzarihagararira mu matora ya Perezida yabaye muri uku kwezi kwa Kanama 2017. Abantu benshi babanje kubikerensa ariko byabaye impano, si we wahagaraririye ishyaka People’s Movement for the Liberation of Angola (MPLA) uyu mukuru w’igihugu nawe abarizwamo. Umukandida w’iri shyaka binagaragara ko ari we watangiye gutangazwa ko yatsinze amatora.

José Eduardo dos Santos w’imyaka 75 y’amavuko, yabaye Perezida wa Angola mu 1979, nyuma y’urupfu rwa Perezida wa mbere w’iki gihugu, Agostinho Neto wapfuye tariki 10 Nzeri 1979. Niwe mukuru w’igihugu cya Afurika wa kabiri umaze igihe kirekire yaragundiriye ubutegetsi, uwa mbere akaba ari Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, Perezida w’igihugu cya Equatorial Guinea. Ubutegetsi bwa Dos Santos, bivugwa ko ari bwo burangwamo ruswa kurusha ubundi muri Afurika.

José Eduardo dos Santos, ni we mukuru w’igihugu ukize kurusha abandi muri Afurika. Afite imitungo y’akayabo ka miliyari 20 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga ko uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda yarenga 16.800.000.000.000, nyamara abaturage ba Angola bagera kuri 70% batungwa n’amadolari atageze kuri 2 ku munsi.

Uretse kuba yarigwijeho ubukire kurusha abandi, abamukurikiye muri Afurika abakubye inshuro nyinshi, kuko mu gihe we afite 20.000.000.000 z’amadolari, umwami Mohammed VI wa Maroc umukurikiye afite imitungo ingana na 2.500.000.000 z’amadorali ya Amerika. Uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda, yarenga 2.060.000.000.000 (Tiriyari ebyiri na miliyari mirongo itanu).

Byonyine, umukobwa w’uyu mukuru w’igihugu witwa Isabel dos Santos, mu myaka ibiri ishize ikinyamakuru Forbes cyamushyize ku rutonde rw’abaherwe ba mbere bo muri Afrika, cyane ko we ku giti cye abarirwa miliyari hafi enye z’amadolari y’Amerika, akaba ari nawe mugore ukize kurusha abandi muri Afurika, akanaba umugore w’umwirabura ukize kurusha abandi ku isi yose, we ubwe akaba arusha imitungo abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika bose.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 11
Rukundo Kuya 30-08-2017

Ibyaribyo byose ni umugabo, kuko si bose babishoboray, kandi azasaza neza Santos

Kayumba isidore Kuya 25-08-2017

Nubwo Angola ni Angola ifite petrol . RWANDA nayo iri ukwayo ibayeho. Kuki ugereranya Luanda na Rwanda? Nyamara ubwo utakiri Mu masyamba ya Congo ntiwemera ko Ruryosye. Ivugire.

MAHORO Kuya 25-08-2017

ejo bundi azapfa ayisige ku makonti abantu barishwe n’inzara

john Kuya 25-08-2017

good amafaranga mumibare noneho yakosowe

John Kuya 25-08-2017

iyinkuru amafaranga mumibare yanditse nabi

John Kuya 25-08-2017

iyinkuru amafaranga mumibare yanditse nabi

isaac Kuya 7-12-2016

nibyiza kwemera ukarekura abaribyinshi yagejeho

Bless u Kuya 5-12-2016

Ariko iyo muvuga ngo umuturage waho atunzwe n’amadorari atageze kuri 2 k’umunsi Mu Rwanda ho abayageza cg bakayarenza ni bangahe? nako mwe mwibereye muri château ntimwamenya ababaye iminambe batanatungwa n’ayo Mu cyumweru. Trump yavuze ko kuri we Afrika yakongera igakoronizwa indi myaka 100 ariko African Leaders ntacyo bakuyemo. they forgot that country belongs to peoples. Iterambere ryibanze ry’umuturage nuko yihagije Mu biribwa, akivuza/akavuzwa, Akabona umutekano ntabeho agenda cg ngo avuge yigengeseye hanyuma akabona kwegerezwa ibikorwa remezo (mbona byashyizwe imbere gusumbya umuturage) we have same commandment style in Africa. plz do not judge me, judge yourself.

Nyunguru Kuya 4-12-2016

Babaye se batangiye gutinya trump

Nyunguru Kuya 4-12-2016

Babaye se batangiye gutinya trump

Adeline Kuya 4-12-2016

yararebye asanga ubuyobozi yabubyaje umusaruro ufatika none arashaka kurekura ubuzobozi ngo nabandi bayobore bumve icyo yari yarabarushije.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...