konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Raila Odinga yanze kwitabira amasengesho ategura irahira rya Kenyatta-Amafoto

Raila Odinga yanze kwitabira amasengesho ategura irahira rya Kenyatta-Amafoto
27-11-2017 saa 17:34' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2129 | Ibitekerezo

Umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya (NASA), Raila Odinga yanze kwitabira amasengesho ategura irahira rya Perezida Uhuru Kenyatta wamutsinze mu matora yasubiwemo tariki 26 Ukwakira 2017,ndetse anatangaza atazitabira n’ibirori by’irahira rya Kenyatta.

Aya masengesho yabaye kuri iki Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2017, mu rusengero rwa Reedem Gospel Church ruri i Haruma, yari yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’iki gihugu akaba yari ayobowe na Musenyeri mukuru w’iri torero, Arthur Kitonga nk’uko bigaragara ku mafoto yashyizwe ku rukuta rwa Facebook rukoreshwa na Perezida Kenyatta.

Muri aya masengesho, Perezda Kenyatta yavuze ko atari ayo gushimira Imana ko amatora aherutse yagenze neza ndetse akanayatsinda ahubwo ko ari ayo gushimira Imana ko abaturage ba Kenya babayeho mu mahoro kandi bunze ubumwe.

Perezida Kenyatta kandi agaruka ku ntsinzi aherutse kwegukana mu matora yavuze ko n’ubwo mu marushanwa hagomba kubaho uwatsinze n’uwatsinzwe ngo demokarasi si uguhanganira imyanya mu butegetsi ahubwo yagakwiye kuba guhangana mu bitekerezo biganisha ku cyazamura ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati “Nk’uko bigenda mu marushanwa ayo ariyo yose, hagomba kubaho uwatsinze n’uwatsinzwe, ariko mu bijyanye n’amatora, twese Abanyakenya twaratsinze. Inshingano zacu nyuma y’ihangana za politiki ni uguhuriza hamwe imbaraga tugakora kandi tukubaka igihugu cyacu.”

Perezida Kenyatta ararahira kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2017, nyuma yo gutsinda amatora inshuro ebyiri harimo iya mbere yatsinze tariki 8 Kanama 2017 ku majwi asaga 53% bikaza guteshwa agaciro n’urukiko rw’ikirenga muri iki gihugu rugaragaza ko yabayemo uburiganya no kudaca mu mucyo.

Ku wa 26 Ukwakira 2017, nibwo muri iki gihugu basubiyemo aya matora Kenyatta yongera kuyatsinda ku majwi 98%, Raila Odinga n’abamushyigikiye bakomeza kugaragaza ko batemera ibyayavuyemo ariko urukiko ruabakurira inzira ku murima ndetse rwemeza ko Uhuru Kenyatta ariwe ugomba kuba Perezida muri manda ye ya kabiri.

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko irahira rya Perezida Kenyatta rizitabirwa n’abakuru b’ibihugu basaga 20 ndetse kuri ubu bamwe bakaba batangiye kwerekeza muri iki gihugu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...