konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Trump yasabiye igihano cy’urupfu uwagabye igitero i New York

Trump yasabiye igihano cy’urupfu uwagabye igitero i New York
2-11-2017 saa 11:09' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1382 | Ibitekerezo 2

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yasabiye igihano cy’urupfu Sayfullo Saipov, 29 wagabye igitero cy’ubwiyahuzi mu mujyi wa New York kigahitana abantu 8 abandi bnshi bagakomereka.

Sayfullo Saipov, 29 yirguye mu rukiko avuga ko igitero yagabye i New York yagiteguye umwaka wose nyuma yo kubona amashusho agaragaza ibikorwa by’abarwanyi ba Islamic State muri Iraq.

Sayfullo Saipov w’imyaka 29, ukomoka mu gihugu cya Uzbekistan muri Aziya ashinjwa ibyaha byo gukorana n’umutwe w’iterabwoba ndetse no kugaba igitero mu mujyi wa New York kigahitana abantu 8.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Donald Trump yavuze ko Sayfullo Saipov akwiye guhabwa igihano cy’urupfu kubera uburemere bw’ibyaha yakoze.

Yagize ati “Uriya mwiyahuzi wagabye igitero i New York ubwo yasabwaga kumanura ibendera rya Islamic State mu cyumba arwariyemo yari yishimye. Yishe abantu umunani akomeretsa abandi 12. Akwiriye guhabwa igihano cy’urupfu.”

Iki gihano cy’urupfu Trump yasabiye uyu mugabo ntabwo cyemewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho icyaha cyabereye, kuko cyakuwe mu bihano bitangwa guhera mu mwaka wa 2004 inkiko zikaba ziteganya ko nahamwa n’icyaha azahaniswa igifungo cya burundu.

Sayfullo Saipov ukomoka mu gihugu cya Uzbekistan muri Aziya yiberaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bw’ubuhunzi, akaba yarakoranaga n’umutwe w’iterabwoba wa ISIS mu buryo bw’ibanga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Audace Kuya 2-11-2017

Bakureh’umwanda

Audace Kuya 2-11-2017

Bakureh’umwanda

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...