konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umugore wa Perezida Mugabe arashinjwa gukubita akanakomeretsa umukobwa amuziza gusohokana n’abahungu be

Umugore wa Perezida Mugabe arashinjwa gukubita akanakomeretsa umukobwa amuziza gusohokana n’abahungu be
15-08-2017 saa 10:13' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 11014 | Ibitekerezo 3

Umugore wa Perezida wa Zimbabwe, Grace Mugabe w’imyaka 52 arashinjwa gukubita no gukomeretsa umukobwa w’umunyamideri witwa Gabriella Engels w’imyaka 20 amuziza kuba yasohokanye n’abahungu be babiri.

Grace Mugabe yakubitiye uyu mukobwa w’umunyamideli witwa Gabriella Engels muri Capital Hotel yo muri Africa y’Epfo ubwo yari amusanganye n’abahungu be 2 Robert Mugabe Jr na Chatunga Mugabe w’imyaka 21 bari gusangira bishimanye .

Nyuma y’uko uyu mwali Gabriella Engels ahuriye n’uruva gusenya muri Capital Hotel kugeza n’ubwo akomeretse mu isura, yahise yifata amafoto maze atangira kuyakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ari nako asobanura ihohoterwa akorewe n’umugore wa Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe.

Gabriella Engels ukomoka muri Africa y’Epfo mu mujyi wa Johannesburg, yagaragaje ko ibyo yakorewe ari ihohoterwa rikomeye avuga ko bidakwiye kureberwa gutyo ngo birenzwe ingohe.

Gabriella Engels yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter amagambo agira ati "Biteye isoni n’agahinda kubona umugore wa Perezida afata umuntu agakubita kandi ahagarikiwe n’abamucungira umutekano. Yaramfashe ankubita ku gikuta ndakomereka bikomeye."

Uretse uyu mukobwa wagaragaje ihohoterwa yakorewe n’umugore wa Perezida wa Zimbabwe, na nyina umubyara witwa Debbie yamaganiye kure icyo gikorwa yise urugomo maze avuga ko umukobwa we agomba gushyikiriza ikirego inzego za Polisi.

Aba bahungu ba Perezida Mugabe bombi basanzwe bibera i Dubai ariko muri uyu mwaka bakaba barimukiye muri Afurika y’Epfo kubera umutekano wabo aho bari muri uyu mujyi wa Dubai bari batangiye gushinjwa gukoresha ibiyobyabwenge nk’uko Daily Mail dukesha iyi nkuru ibitangaza.

JPEG - 87.6 kb

Umunyamideli Gabriella Engel w’imyaka 20 yakubiswe azira gusohokana n’abahungu ba Perezida Mugabe


Perezida Robert Mugabe n’umugare we Grace Mugabe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
teophix Kuya 28-08-2017

arifanyakos yakumupiga huo
binti kwani Arwafatakwawo?

Jmv Kuya 25-08-2017

Mana we

kanyarwanda Kuya 18-08-2017

Abazi ikinyarwanda munsobanurire. Isura ni igice cy’umubiri w’umuntu cyangwa ni uko umuntu asa?

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...