konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umwana wakiriwe na Perezida Kagame ntashaka ko Kenyatta yakomeza kumubera Perezida

Umwana wakiriwe na Perezida Kagame ntashaka ko Kenyatta yakomeza kumubera Perezida
3-06-2017 saa 10:18' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 16392 | Ibitekerezo 3

Wendy Waeni, ni umwana w’umukobwa w’imyaka 12 gusa y’amavuko uzwi cyane mu gususurutsa abakuru b’ibihugu batandukanye barimo na Perezida Kagame uherutse kumwakira muri Village Urugwiro. Uyu mwana ushimisha abayobozi bakomeye ku isi akoresheje impano idasanzwe afite mu mikino ngororamubiri, yatangaje ku mugaragaro ko ashyigikiye Raila Odinga uhanganye na Uhuru Kenyatta mu matora ya Perezida wa Repubulika muri Kenya, nk’ikimenyetso ko n’ubwo asanzwe afana Kenyatta, akunda by’akarusho uyu bahanganye batanavuga rumwe.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter akurikirwaho n’abantu barenga ibihumbi bitanu, Wendy Waeni yatangaje ku mugaragaro ko ashyigikiye Raila Odinga, umukandida mu matora ya Perezida wa Kenya azaba muri Kanama uyu mwaka, akaba ahanganye na Uhuru Kenyatta usanzwe ayobora iki gihugu.

Wendy Waeni kandi asanzwe ari inshuti cyane na Perezida Kenyatta, ndetse kuri uri rubuga rwa twitter hasanzwe hariho amagambo agaragaza ko mu bafana be bambere harimo na Perezida w’igihugu cye, Uhuru Kenyatta.

Kuwa Gatanu tariki 9 Nzeri 2016, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye uyu mwana w’imyaka 12 yari yabisezeranyije mu myaka ibiri yari ishize, baganirira ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali, ahari ibiro bya Perezida, muri Village Urugwiro, ndetse uyu mwana akaba yanageneye Perezida Kagame impano.

Uyu mwana yakabije inzozi ze, anagenera Perezida Kagame impano

Wendy Waeni ni inzobere mu myitozo ngororamubiri, ku myaka 12 akaba afite ibigwi byo kuba yarasusurukije Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Perezida Kagame Paul w’u Rwanda, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Perezida Mahama wa Ghana, Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo na David Cameron wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

JPEG - 64 kb
JPEG - 333.4 kb
JPEG - 234.3 kb
JPEG - 332.5 kb
JPEG - 323.3 kb
JPEG - 728.7 kb
JPEG - 47.5 kb
JPEG - 41.6 kb
JPEG - 263.3 kb
JPEG - 299 kb
JPEG - 743.5 kb
JPEG - 328.7 kb
JPEG - 890.8 kb
JPEG - 873 kb
JPEG - 288.4 kb
JPEG - 679.3 kb
JPEG - 820.4 kb
JPEG - 682.6 kb
JPEG - 444.4 kb
JPEG - 651.2 kb
JPEG - 865 kb
JPEG - 10.9 Mb

Uyu mwana afite umubiri ugororotse, ubuhanga n’impano bye bituma atumirwa mu birori birimo abayobozi bakomeye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
jack Kuya 5-06-2017

nibyiza gusa uwomwana mwifulije amahirwe nimijyisha kubyo akola imana izamujyeze ahalenzeho

saghyat Kuya 4-06-2017

ESE uyu mwana afire imyaka ingahe. kondeba ari umusportif nigute mumuzanamo nibya politiki?

lg Kuya 3-06-2017

UMWANA NU MWANA ABAFITE URUKUNDO IBYO MWANDITSE NIBITEKEREZO BYANYU WE NTANUMWE YANZE MWE MURONGERAHO IBYATAVUZE

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...