konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

VIDEO&AMAFOTO: Perezida Kagame yahawe igihembo cy’ishimwe muri Sudan

VIDEO&AMAFOTO: Perezida Kagame yahawe igihembo cy’ishimwe muri Sudan
22-12-2017 saa 07:47' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 982 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye i Khartoum muri Sudan yatahanye igihembo yahawe na Kaminuza ya International University of Africa yo muri iki gihugu cya Sudan.

Perezida Kagame yahawe iki gihembo cy’ishimwe kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukuboza 2017, nyuma y’ikiganiro yari amaze gutanga muri iyi kaminuza aho yari yatumiwe nk’inararibonye maze atanga ikiganiro muri iyi kaminuza ndetse anasubije ibibazo binyuranye yagiye abazwa n’abanyeshuri b’iyi kaminuza.

Mu butumwa yahaye abanyeshuri ndetse na bamwe mu bayobozi bari baje kwifatanya n’abanyeshuri kumva izi mpanuro, Perezida Kagame yavuze ko abanyeshuri bafite ibikenewe byose bashobora guheraho bagafasha uyu mugabane kuba uwo ukwiye kuba wo.

Yagize ati “Ntabwo ari ikintu cyoroshye kuba abanyeshuri b’iyi kaminuza baturuka mu bihugu birenga 70, byiganjemo ibyo muri Afurika. Mubitse hano ubukungu bw’ibitekerezo kandi mufite uruhare runini mugomba kugira mu kubaka umugabane w’Afurika ukaba mwiza.”

Perezida Kagame kandi yasabye aba banyeshuri gukoresha ubumenyi n’impano bifitemo mu guhanga amahirwe no kubaka imibereho myiza ku bandi.

AMAFOTO:Village Urugwiro


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...