konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Robert Mugabe yemerewe akayabo k’impozamarira, ubudahangarwa no gukomeza guhembwa

Robert Mugabe yemerewe akayabo k’impozamarira, ubudahangarwa no gukomeza guhembwa
27-11-2017 saa 15:29' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 7052 | Ibitekerezo 5

Umukambwe Robert Mugabe ndetse n’umugore we Grace Mugabe bazahabwa akayabo k’amadorali y’impozamarira kubwo kweguzwa ku mwanya w’umukuru w’igihugu, imwe mu ngingo bumvikanyeho mbere yo gutanga ibaruwa ishimangira ko yeguye.Uyu mukambwe kandi yemerewe ubudahangarwa ndetse no gukomeza guhabwa umushahara yahembwaga ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Ikinyamakuru The Guadian dukesha iyi nkuru kigaragaza ko uyu mukambwe Robert Mugabe wayoboye Zimbabwe mu gihe cy’imyaka 37 yemerewe akayabo k’amadorali azahabwa nk’impozamarira mu muryango we, gusa nta makuru nyayo y’ingano y’aka kayabo azahabwa.

N’ubwo aka kayabo k’amadorali uyu muryango wa Mugabe uzahabwa kakomeje kugirwa ubwiru, amakuru aturuka mu bantu bakomeye bo mu ishyaka rya Zanu-PF avuga ko ayo yemerewe yose atajya munsi ya Miliyoni 10 z’amadorali ya Amerika, ni ukuvuga ko uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda yarenga miliyoni 850..

Uyu muntu waganiriye na The Guardian utarashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yavuze kandi ko Mugabe yemerewe ubudahangarwa busesuye kuri we n’umuryango we, ndetse banemeranya ko nta bikorwa bizakorwa bishobora kugira ingaruka ku mutungo w’uyu mukambwe wavuye ku mwanya w’umukuru mu cyumweru gishize.

Amakuru aturuka mu bantu ba hafi ba Mugabe avuga ko ngo yahise yishyurwa ako kanya Miliyoni 5 z’amadorali ya Amerika ndetse banamusezeranya ko asigaye azayahabwa mu mezi ari imbere.

Uyu mukambwe w’imyaka 93 kandi mubyo yemerewe harimo no kuba azakomeza guhabwa umushahara we ungana na 150,000 y’amadorali ya Amerika ni ukuvuga asaga 127.000.000 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cyose azaba agihumeka umwuka w’abazima.

Uyu muryango wa Mugabe kandi wemerewe ko uzajya wishyurirwa ubuvuzi, amafaranga abatunga, umutekano ndetse ngo bazajya banahabwa amafaranga y’ingendo bazajya bagirira hanze y’igihugu ndetse banemerewe kuzaguma mu nyubako y’igitangaza yiswe ‘Blue Roof’ bafite mu murwa mukuru wa Harare.

N’ubwo Robert Mugabe yemerewe guhabwa ibi byose nyuma yo kuvanwa ku butegetsi, Abanyazimbabwe ntibasiba kugaragaza ko ari we ntandaro y’ibibazo bikomeye by’ubukene byugarije iki gihugu, ndetse abenshi bakamushinja kugira uruhare mu kwiyongera k’umubare w’abashomeri aho kugeza ubu babarirwa ku kigereranyo cya 80%.

Robert Mugabe aherutse gusimburwa ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu cyumweru gishize n’umukambw, Emmerson Mnangagwa wahoze ari Visi perezida we wa mbere, ubwo yarahiraga akaba yarijeje abaturage ba Zimbabwe ko agiye kuzana impinduka mu gihugu ndetse ko azaba Perezida w’Abanyazimbabwe bose.

Bamwe mu bagize amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zimbabwe batangiye guhagurukira kurwanya aya masezerano abari ku butegetsi bagiranye na Mugabe, aho bavuga ko nk’uko yakuwe ku butegetsi agomba kwamburwa ubudahangarwa n’ububasha bwose akaba umuturage kimwe n’abandi ndetse akanakurikiranwa n’inkiko ku byaha yakoze.

Umunyamabanga w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi MDC (Movement for Democratic Change ) Douglas Mwonzora, yavuze ko ibyo guverinoma y’inzibacyuho iri gukora ari ugukingira ikibaba umunyabyaha ndetse ngo ibyo bemeje byose bazakorera Mugabe ntibikwiye kuko ubu ari umuturage nk’abandi bose.

JPEG - 39.7 kb

Umuryango wa Mugabe wijejwe ubudahangarwa no gukomeza gucungirwa umutekano

SOMA INKURU BIJYANYE HANO: MU MAFOTO: Irebere inyubako y’agatangaza Robert Mugabe n’umuryango we biberamo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
Rwagasana Gerard Kuya 28-11-2017

Mugabe ni heros wa Zimbabwe ndetse wa Afrika yose. Yagize uruhare rutangaje mu ntambara yo kubohora igihugu cye na Afrika yose byari byarahindutse abacakara babazungu colonialistes. Kubera icyo these dukwiye kumuterera isaluti tukanamwubaha . Nasaze neza arabikwiye. Abatazi history ya Afrika nibo batamwubaha. Bakwiye kwiga amateka bakamenya uko twageze aho tugeze ubu

Basabose Kuya 28-11-2017

Mugabe niwe perezida wa mbere uzi ubwenge kandi wize cyane. Iriya coup d’Etat niwe wayikoreye muri make ni Mugabe yashatse uburyo aruhuka ntacyo abaye ba nyakugoka bakomeze bagoke. Azakomeze ahembwe kugeza apfuye bitaniye he no gutegeka ubuzima bwe bwose nkuko yabyifuje. Ubwo abandi niko bagiye kujya babigenza abazungu bishime ngo bavuyeho. Ubwo niko abanyagitugu bazajya babigenza

Basabose Kuya 28-11-2017

Mugabe niwe perezida wa mbere uzi ubwenge kandi wize cyane. Iriya coup d’Etat niwe wayikoreye muri make ni Mugabe yashatse uburyo aruhuka ntacyo abaye ba nyakugoka bakomeze bagoke. Azakomeze ahembwe kugeza apfuye bitaniye he no gutegeka ubuzima bwe bwose nkuko yabyifuje. Ubwo abandi niko bagiye kujya babigenza abazungu bishime ngo bavuyeho. Ubwo niko abanyagitugu bazajya babigenza

John Kuya 27-11-2017

ibi ndumva bisa nkaho Mugabe akiri ku butegetsi, none c ko ndumva inshingano zose yarafite yazigumanye pe

Dusengimana Kuya 27-11-2017

Abantunkabo police Yarikwiyekujya Ifatira umwanzuronyawokuko Ibyobakora Ataribyo Abonabahemu

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...