konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Zimbabwe:Perezida Mugabe yirukanwe mu ishyaka rye, ibyo kwegura yanga kubikozwa

Zimbabwe:Perezida  Mugabe yirukanwe mu ishyaka  rye, ibyo kwegura yanga kubikozwa
20-11-2017 saa 09:31' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2553 | Ibitekerezo

Perezida Mugabe yakomeje kwinangira kwegura ku butegetsi bwa Zimbabwe nyuma y’uko abaturage bo muri iki gihugu bari biteze ko agomba kwegura akanabitangaza ku mugaragaro.Ubwo uyu mukambwe yamaraga kuvanwa ku buyobozi bw’ishyaka Zanu-PF, Mugabe yahise atangira itangazo kuri Televiziyo y’igihugu ko nta gahunda afite yo kuva ku butegetsi vuba.

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru nibwo ishyaka Zanu-PF ryateranye maze rifata umwanzuro ntakuka wo kwirukana Perezida Mugabe ku buyobozi bwaryo, ndetse bahita banamuha amabwiriza y’uko agomba guhita ko yegura ku buyobozi bw’igihugu bitarenze amasaha 24.

Nyuma yo kwirukanwa ku buyobozi bw’ishyaka no guhabwa amasaha ntarengwa agomba kuba yavuye muri Perezidansi,, Mugabe yahise ajya kuri Televiziyo y’igihugu atangaza ko nta mpamvu n’imwe yatuma yegura ku butegetsi ndetse ashimangira ko azayobora inama rusange y’iryo shyaka izaba mu Ukuboza.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abayobozi bakuru b’ishyaka Zanu-PF bahaye Mugabe amasaha 24 gusa ngo abe yavuye ku butegetsi ngo n’atabyubahiriza harakoreshwa izindi mbaraga.

Mugabe ukomeje kotswa igitutu n’abanyagihugu bamusaba kwegura mu mahoro, n’ubundi bisa n’aho abasirikare bamaze gufata ubutegetsi ndetse n’ubwo bateruye ngo babitangaze kuko bo bakunze gushyira imbere kugirana ibiganiro na Mugabe mu rwego rwo kudateza imidugararo n’intambara mu gihugu dore ko ibihumbi by’abaturage biri kwigaragambya bagaragaza ko barambiwe ubutegetsi bwe.

Perezida Mugabe yatunguye imbaga y’abantu benshi yari iteraniye mu murwa mukuru Harare biteze kwakirana ibyishimo ubwegure bwe ubwo yajyaga kuvugira ijambo kuri Televiziyo y’Igihugu, maze ahita yivugira ko nta gahunda yo kwegura afite kandi ko yiteguye kuyobora Inama y’ishyaka [Zanu PF] iteganyijwe mu byumweru biri imbere.

Yagize ati “ Inama y’ishyaka [Zanu PF] iteganyijwe mu byumweru bike kandi nzayobora ibikorwa byayo.”

Iyi nama y’ishyaka rya Zanu-PF yabaye ku munsi w’ejo ku Cyumweru, banatoye Emmerson Mnangagwa nk’umuyobozi mukuru waryo, akaba ari nawe uhabwa amahirwe yo kuzayobora iki gihugu.

Kugeza ubu Zimbabwe iracyari mu gihirahiro kuko Zanu PF yavuze ko imwirukana ku buyobozi bw’igihugu naba ataregura saa sita zo kuri uyu wa Mbere ariko uyu mukambwe nawe akaba akomeje kugaragaza ko atabikozwa.

Mugabe yabwiye abanyagihugu ko nta gahunda afite yo kwegura ku butegetsi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...