konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Barack Obama atewe ubwoba n’ikoreshwa nabi ry’imbuga nkoranyambaga muri iyi minsi

Barack Obama atewe ubwoba n’ikoreshwa nabi ry’imbuga nkoranyambaga muri iyi minsi
27-12-2017 saa 15:38' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 799 | Ibitekerezo

Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko atewe impungenge n’abakoresha imbuga nkoranyambaga aho muri iki gihe usanga bazikoresha mu buryo bushobora gukururira isi ibibazo bikomeye

Ibi Obama yabivuze mu kiganiro cye gisa nk’icya mbere akoze kuva yava ku butegetsi mu kwezi kwa Mbere. Yavuze ko ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ku buryo butanoze bibiba urujijo mu myumvire y’abantu ku bibazo bikomeye ndetse no kubiba amakuru y’ibinyoma.

Muri iki kiganiro cyanyuze kuri BBC, Obama yagiranye n’ Igikomangoma Hary ,yavuze ko ahangayikishijwe cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo butaboneye.

Obama yavuze ko abari mu myanya y’ubutegetsi bakagombye kwigengesera igihe
bashyira ubutumwa kuri interineti, avuga ko ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga buri guhindura uburyo abantu baganira.

Yavuze ko ahangayikishijwe n’ejo hazaza, aho amakuru ashingiye ku bimenyetso nta gaciro ahabwa, ahubwo abantu bakiyumvira cyangwa bakisomera ibyo bumva bishyigikira imyemerere yabo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...