konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kenya: Ububiko bw’intwaro bwafashwe n’inkongi y’umuriro burakongoka

Kenya: Ububiko bw’intwaro bwafashwe n’inkongi y’umuriro burakongoka
4-12-2017 saa 08:45' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1092 | Ibitekerezo

Ububiko bw’intwaro z’igisirikare cya Kenya ku kicaro gikuru cy’ingabo giherereye mu murwa mukuru wa Nairobi, cyibasiwe n’inkongi y’umuriro ikomeye, harashya harakongoka.

Iyi nkongi y’umuriyo yafashe ububiko bw’intwaro bw’ingabo z’iki gihugu mu masaha y’urukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Ugushyingo 2017, kugeza ubu hakaba hakiri gukorwa ubutabazi kugirango bahoshe iyi nkongi.

Umuvugizi w’igisirikare cya Kenya (KDF) Colonel David Obonyo aganira n’ikinyamakuru The Citizen yatangaje ko iyi mpanuka yabayeho ariko yirinda kugira byinshi ayitangazaho.

Colonel David Obonyo yavuze ko nta muntu n’umwe waguye muri iyi mpanuka cyangwa ngo ayikomerekeremo gusa hakaba hakiri gukorwa ubutabazi kugirango bazimye iyi nkongi itarakwirakwira mu mazu yegereye ahahiye.

Kugeza magingo aya ntabwo haramenyekana icyateye iyi nkongi ndetse n’ingano y’ibyamaze kwangirikiramo bikaba biri butangazwe mu masaha ari imbere.


Icyateye iyi nkongi ndetse n’ibyangirikiyemo ntibiramenyekana


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...