konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Misiri: Umusigiti wagabweho igitero n’abiyahuzi bica abasaga 235

Misiri: Umusigiti wagabweho igitero n’abiyahuzi bica abasaga 235
25-11-2017 saa 12:27' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1224 | Ibitekerezo

Abiyahuzi bikekwa ko ari abo mu mutwe wa ISIS bateye igisasu mu musigiti wa Al Rawdah uherereye ahitwa Bir al-Abed mu Majyaruguru y’Intara ya Sinai mu Misiri bahitana abasaga 235 abandi benshi barakomereka. Bivugwa ko aba biyahuzi bari bagendereye kwica abasirikare n’abashinzwe umutekano bari baje gusengera muri uyu musigiti.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo 2017, ubwo abayisiramu bari mu masengesho yo ku wa Gatanu ‘I Djuma’.ari nabwo aba bayihuzi baje babagabaho igitero gihitana inzirakarengane zirenga 235 abandi basaga 125 barakomereka bikomeye.

Abari hafi y’ahabereye ibi batangaje ko babonye imodoka enye ziri mu muhanda ugana ahari uyu musigiti wa Al Rawdah bahita batangira kurasa kuri uwo musigiti abantu benshi bari buzuyemo batangira gupfa abandi bagerageje gusohoka biruka bagahita baraswa.

Perezida wa Misiri Abdel Fattah al Sisi yavuze ko bagiye guhiga bukware aba bagizi ba nabi ndetse ngo biteguye guhangana n’abakora ibikorwa by’iterabwoba bakomeje gukaza kugaba ibitero muri ibi bihugu by’abarabu nk’uko CNN dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Kuva mu mwaka wa 2014, iki gihugu cya Misiri cyakunze guhangana bikomeye n’umutwe w’abiyahuzi ba ISIS aho intagondwa zo muri uyu mutwe zakunze gufata bamwe mu bashinzwe umutekano b’iki gihugu zikabakorera iyicarubozo ndetse n’ihohoterwa bataretse n’abaturage bo muri iki gihugu.

Iki gitero cyaguyemo abasaga 230 abandi benshi barakomereka bikomeye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...