konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

U Rwanda rwafashe mu mugongo Somalia ku gitero yagabweho kigahitana abasaga300

U Rwanda rwafashe mu mugongo Somalia ku gitero yagabweho kigahitana abasaga300
16-10-2017 saa 15:09' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 624 | Ibitekerezo 1

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akanaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Louise Mushikiwabo,yihanganishije Somalia nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyagabwe mu murwa mukuru wa Mogadisho kigahitana abarenga 300, abandi benshi bagasigara mu kaga gakomeye.

Iki gitero kidasanzwe cyagabwe mu mujyi wa Mogadishu ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 13, ubwo ikamyo yari ipakiye ibisasu bikaze yashwanyukiraga mu mujyi rwagati maze amazu n’imodoka byari hafi aho bifatwa n’inkongi birakongoka.

Birakekwa ko iki gitero cyagabwe n’umutwe ugendera ku mahame ya kiyisilamu, Al-Shabab, hakaba hamaze kubarurwa abasaga 300 kimaze guhitana, naho ababarirwa muri 300 bakaba baragikomerekeyemo nk’uko Reuters ibitangaza.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Minisitiri Mushikiwabo yafashe mu mugongo ababuze ababo ndetse n’abagezweho n’ingaruka z’iki gitero, arabihanganisha ndetse anashimangira ko ibihugu byose bigomba gushyira hamwe mu kurwanya iterabwwoba.

Yagize ati “Twihanganishije abavandimwe bacu bo muri Somalia kubww’igitero cy’iterabwoba cyahagabwe kigahitana benshi. Ubufatanye mu kurwanya iterabwoba.”

Amakuru aturuka muri Somalia avuga ko umubare w’abaguye muri iki gitero ushobora gukomeza kwiyongera kuko harimo benshi bakomeretse bikabije cyane bari gukurikiranirwa mu bitaro bitandukanye muri iki gihugu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
MUGISHA Kuya 17-10-2017

ABAGANDEKAZI BARAKUTSE PEEE.!!!!!

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...